LATEST NEWS
Imyidagaduro
Rayon sport yateguye irushanwa rizatwara ibihumbi 40 by’amadolari
Publish Date: vendredi 20 novembre 2015
VISITS :133
By Admin

Ikipe ya Rayon Sports yateguye irushanwa rizatwara ibihumbi 40 by’amadolari ajya kungana na 29,818,257.72 RWF rizitabirwa n’amakipe yo hanze.

ibyo byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo hyamurikwaga amasezerano yu bufatanye hagati ya Startimes n’umuryango wa Rayon Sport.

Umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports, Kimenyi Vedaste atangaza ko buri kipe izitabira iryo rushanwa izahabwa ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda.
Ikipe izegukana iryo rushanwa izahembwa miliyoni 5, iya kabiri miliyoni 2 n’ibihumbi 500 naho iya gatatu miliyoni imwe n’ibihumbi 500.

Iryo rushanwa rizitabirwa n’amakipe 8 harimo 3 yo hanze n’andi atanu yo mu Rwanda.
Amakipe 5 ya mbere muri shampiyona niyo azakina iryo rushanwa havuyemo ikipe ya APR FC ikaba izasimburwa na Kiyovu Sports.

Amakipe azitabira iryo rushanwa ni Rayon Sports izakira iryo rushanwa, As Kigali, Police FC, Mukura Victory Sports na Kiyovu Sports.

Ikipe zo hanze zizitabira iryo rushanwa ni Villa Sports Club yo muri Uganda, Vital’O yo mu Burundi ndetse na Bukavu Dawa yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni irushanwa rizaba ngarukamwaka rikazajya riba mu mpera z’umwaka bise “Christmas Cup”.

Mu kindi gihe ubwo iryo rushanwa rizajya riba umuryango wa Rayon Sports uzajya ugirana ibiganiro n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kugira ngo ritazajya rihurirana n’andi marushanwa.

Ku bakinnyi ba Rayon Sports bazaba bagiye mu ikipe y’igihugu Amavubi mu mikino ya CECAFA, umunyamabanga wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier atangaza ko ntabwoba bafite kuko bafite abasimbura kandi nabo bakina neza.

Iri rushanwa rizatangira tariki ya 22 Ugushyingo kugera 4 Ukuboza 2015, ribere mu Rwanda. Iryo rushanwa rizajya rikinirwa kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, Kicukiro ndetse na ku Mumena.

Tombola ku makipe izaba kuri uyu wa gatanu.

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...