LATEST NEWS
Imyidagaduro
Rayon Sports yabonye umusimbura wa Donadei
Publish Date: vendredi 13 novembre 2015
VISITS :454
By Admin

Nyuma y’igenda ry’umufransa David Donadei utarabashije kumarana n’ikipe ya Rayon sports igihe kirekire ubu ngo iyikipe y’inyanza ikaba yabonye umutoza uje kumusimura, nkuko bitangazwa n’umuvugizi wa Rayon sport bwana Olivier Gakwaya ngo uyu mutoza ateganyijwe kugera inyanza aje gusinya amasezerano kuri uyu wa 5.


Jacky Minneart Yvan

Umunyamabanga wa Rayon Sports Olivier Gakwaya aganira na Radiyo Isango star kumugoroba wo kuri uyu wakane mu kiganiro cy’imikino yagize ati twamaze kumvikana n’umutoza mushya uzaza kuba umutoza mukuru, ubu ari munzira aza murwanda kuko biteganyijwe ko agera mu Rwanda mu masaha y’ijoro bikaba biteganyijweko azagera I nyanza aho iyikipe y’ubururu n’umweru ibarizwa kuri uyu wa 5 aho azaba aje gusinya amasezerano kuko ibiganiro byamaze kurangira.

Uyu mutoza witwa Jacky Minneart Yvan w’umubiligi akabayageze kukibuga kindege i kanombe murukerera rwo kuri uyu wa gatanu mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru akaba yababwiyeko umupira wo muri Afurika awuzi neza kandi ngo ikimuzanye ari ugutsinda nkuko yabikoraga mu ikipe yararimo.

Bimwe mu bigwi uyu mutoza yagize harimo no kuba yaratoje ishuli ry’umupira ryabakiri bato rya Arsenal ribarizwa muri Cassablancamuri Maroc, si ibyo gusa kuko yatoje n’ikipe ya Al Itihad yo muri Libya anatoza kandi ikipe ya Djoliba AC Bamako yo muri Mali ari nayo aje aturukamo mucyiciro cyambere muri shampiyona yigihugu, si izi kipe gusa yatoje kuko yanatoje ikipe ya Stare Marie, uyu mugabo akaba yaraherewe ibyangombwa bye by’ubutoza mugihugu cya Espagne.

Tubibutseko aje gutoza Rayon sports irikumwanya wa 2 wa shampiyona aho inganya amanota na AS Kigali nubwo AS Kigali ifite umukino w’ikirarane izakina na Musanze FC.

Ni nyuma y’uko umutoza wahabwaga amahirwe yo kuba yagaruka muri Rayon Sports Luc Eymael yamaze gusinya amasezerano n’ikipe yo mugihugu cya Oman yitwa Al Nasr, nyamara byari byabanje kuvugwako ariiwe ugiye kugaruka muri Rayon sports, doreko byari byavuzweko n’ikipe ya APR FC imwifuza ariko ibiganiro ntibize kugira icyo bigeraho bikarangira yigiriye muri Oman.

Mutabazi Fils

IBITEKEREZO
musabyimana joseph

Ni byiza ko tugira umutoza ufite ubunararibonye ariko nimureke rwose tuve muri bombori ivuga ngo turakize ariko guhemba abtoza ntitubishoboye bituma hari n'abadusuzugura ,umutoza nawe nagire icyo atwereka noneho nawearebe ko abura abantu bamukunda ndetse bamuha ibyo ashaka


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent Ibenge

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent...

NEW POSTS
Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi