LATEST NEWS
Imyidagaduro
Impamvu Mourinho yifuza ko Arsenal yaviramo mu matsinda ntisobanutse
Publish Date: vendredi 27 novembre 2015
VISITS :764
By Admin

Umutoza Jose Mourinho utajya abura ibyo atangaza mu itangazamakuru none ho abakunzi ba ruhago batunguwe no kumva yatangaje ko yifuza kubona Arsenal yaviriyemo mu matsinda mugihe batanari mu itsinda rimwe nibura.

Ikipe ya Arsenal iri kumwanya wa 3 mu itsinda irimo mu mikino y’amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w’uburayi aho isabwa gutsinda ikipe ya Olympiacos bahanganye kugirango ikomeze.


Aganira n’ibitangazamakuru Jose Mourinho yavuze ko yifuriza amakipe yo mu bwongereza yose gukomeza mucyiciro gikurikiraho ariko yongeraho ko yifuriza Arsenal kuviramo mu matsinda uyu mwaka.

Kugeza kuri ubu uretse ikipe ya Manchester City yonyine yabashije kwizera gukomeza mbere y’umukino wo gusoza amatsinda andi makipe 3 asigaye yose yo mu bwongereza ategereje gutsinda umukino wayo wanyuma kugirango abashe kubona itiki yo gukomeza.

Manchester United irasabwa kujya gutsindira Worfsburg mu Budage kugirango ikomeze naho Arsenal ikajya gutsindira Olympiacos mu Bugereki nubwo Arsenal ifite amateka mabi imbere y’iriya kipe, mugihe Chelsea yo isabwa nibura kunganyiriza murugo na FC Porto kugirango zibashe gukomeza.

Jose Mourinho abwira abanyamakuru impamvu yavuzeko yifurije ikipe ya Arsenal kuvamo ngo kuberako umutoza wa Olympiacos Marco Silva ari inshutiye cyane bityo akaba yifuriza inshutiye gutsinda bagakomeza.

Uyu mutoza Jose Mourinho wagiye yibasira mugenziwe wa Arsenal Arsene Wenger doreko yigeze no kumubwira ko ari umuhanga mugutsindwa noneho ubanza ariwe wamusimbuye kuko muri uyu mwaka w’imikino 13 amaze gutsinda imikino 4 gusa akanganya 2 agatsindwa indi yose muri shampiyona.

Umukino utaha wa Shampiyona akazaba Mourinho n’ikipe ye ya Chelsea bajya gusura ikipe ya Tottenham HotSpurs iri kumwanya wa 5 ikaba imaze gutsindwa umukino 1 gusa yatsinzwemo na Manchester United wo gutangira shampiyona.

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent Ibenge

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent...

NEW POSTS
Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi