LATEST NEWS
Imyidagaduro
Retour d’âge ku basheshe akanguhe ngo ihangayikishije abenda kurushinga.
Publish Date: lundi 23 novembre 2015
VISITS :478
By Admin

Mu gihe bamwe badatinya kuvuga ko iyi si yaba iri mu marembera, muri iki kinyejana hadutse ingeso yo gusaza maze ukagaruka mu bitekerezo by’urubyiruko aho usanga bambara nkabo, bakarya nkabo, bakagenda nkabo maze ikibabaje kurusha ibyo, bakajya gutereta utwana tukiri duto bagamije kudusambanya, benshi bakemeza ko ari Retour d’âge baba bakoze.


Abasore bakomeje kwikoma abasaza bavugako babamazeho abakobwa bendaga gukorana ubukwe.

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali ntibavuga rumwe ku ngeso zisigaye zigaragara muri bamwe mu basheshe akanguhe nko gukundana n’abakiri bato, imyamabarire idahwitse, kujya mu tubyiniro, gutereka ubwanwa ku basaza n’izindi zikitirirwa gusubira ibwana(retour d’age).

Abantu benshi batandukanye rero bakaba batangiye kubona ko iki ari ikibazo gikomeje kugariza isi cy’abagera mu za bukuru nyamara ugasanga imico yabo utayitandukanya n’iyabakiri bato ugasanga birababaje.

bakaba rero basigaye bibaza cyane icyo gusubira ibwana ari cyo nyuma yo kubona ingeso nyinshi zisigaye zigirwa n’abakuze zikabyitirwa aho bakomeza avuga ko batabasha kwiyumvisha uburyo hari imyitwarire babona irangwa mu bakuze mu gihe bizwi ko isanzwe igaragara mu rubyiruko.

abasaza bakunda umukobwa ufite umubiri woroshye
Bakomeje batangaza ko hari igihe usanga umusaza w’imyaka 56 ari gutereta umwana w’umukobwa w’imyaka 18 cyangwa se ari mu kabyiniro bakakubwira ngo ari muri retour d’age, ibyo arimo akora ntiyabikose mu buto bwe bakumirwa.”

ba baturage twaganiriye kandi bakomeje bavugako no kwiyongera kwa ba Sugar daddy na Sugar mammy byaba bifitanye isano na retour d’age doreko usanga aba basaza baba bishakira udukobwa baba bita utunyogwe maze bakaba aritwo bakorana imibonano mpuzabitsina nyuma bakabaha uturimbo, utubiswi n’utundi tuntu dutuma aba bana bakomeza gukumbura aba basaza igihe baba batari kumwe.

Bakomeza bavuga ko kandi aba basaza aribo babamazeho ba fiancées babo kuko bagendana amafaranga ahagije ku buryo iyo banaciye urwaho abakobwa beza bakuze n’abo badatinya kubiyegereza kugeza babibagije abasore bakundanaga n’ubwo hari n’abahimba amayeri yo kurya amafaranga y’abo basaza nyamara bakayashyira mu mishinga yabo yo kubana n’abasore bihebeye.

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
FERWAFA yihanganishije abanya-Brazil kubw’impanuka y’indege yahitanye abakinnyi babo

FERWAFA yihanganishije abanya-Brazil kubw’impanuka y’indege yahitanye...

Ciney yashyize hanze indirimbo ’Impeta’ nyuma y’umwaka atari mu muziki

Ciney yashyize hanze indirimbo ’Impeta’ nyuma y’umwaka atari mu...

Man United 4-0 Feyenoord : Rooney umaze iminsi akomerwa n’abafana yaciye agahigo

Man United 4-0 Feyenoord : Rooney umaze iminsi akomerwa n’abafana yaciye...

UEFA CL2016 : Manchester City yabonye itike mu mukino warangiye harimo abakinnyi 20

UEFA CL2016 : Manchester City yabonye itike mu mukino warangiye harimo...

Umunyarwanda Valens Ndayisenga ni we wegukanye tour du Rwanda 2016

Umunyarwanda Valens Ndayisenga ni we wegukanye tour du Rwanda...

NEW POSTS
Seyoboka ushinjwa Urupfu rw’Abanyapolitiki Kameya ( PL) na Dr. Gafaranga ( PSD) yakatiwe gufungwa by’agateganyo

8-12-2016

Seyoboka ushinjwa Urupfu rw’Abanyapolitiki Kameya ( PL) na Dr. Gafaranga (...

Abikorera bagaragarije Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ikibazo cy’inyubako ziri kuzamurwa zidafite abazikoreramo

8-12-2016

Abikorera bagaragarije Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ikibazo cy’inyubako...

( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas ushaka kuba Perezida w’u Rwanda

8-12-2016

( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas ushaka kuba Perezida w’u...

Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera ibidukikije

7-12-2016

Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera...

Muri RNC : Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

5-12-2016

Muri RNC : Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’ ikiraro cyo kujegeza Leta y’Urwanda

5-12-2016

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’...

Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi muri Gabon

4-12-2016

Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi muri Gabon