LATEST NEWS
Imyidagaduro
Se wa Rihanna arifuza ko yasubirana na Chris Brown
Publish Date: samedi 6 février 2016
VISITS :995
By Admin

Ronald Fenty umubyeyi wa Rihanna arifuza ko umukobwa we yakwiyunga na Chris Brown akongera kubabona bafatanye agatoki ku kandi.

uyu niwe papa wa Rihanna

Aganira na Daily Mirror se wa Rihanna akaba yavuze ko azakora uko ashoboye kugirango Chris Brown yiyunge na Rihanna.

Uyu musaza akomeza avuga ko Chris Brown atazigera ava mu mutima we na rimwe ndetse no mu muryango we aho nanubu akifuza ko ariwe wazamubera umukwe.
Akomeza agira ati : Chris yaranyubahaga yanyitaga papa nkabimukundira twirengagije ibyabaye afite impano idasanzwe, aritonda nakundaga kumubona ari kumwe n’umukobwa wanjye.

Muri 2009 nibwo Chris Brown na Rihanna batandukanye bwa mbere bitewe nuko Chris Brown yamukubise akanamukomeretsa bikabije byatumye uyu musore anafungwa.

Hadaciye kabiri muri 2012 baje kwongera kubyutsa urukundo rwabo gusa nabwo mu mpera za 2013 bongera gutandukana .

Nyuma Chris Brown yaje gukundana na Karrueche Tran gusa Rihanna yarananiwe kwibagirwa uyu musore kuburyo banyuzagamo bagahura bakaganira.

Umwaka ushize nibwo Chris Brown yatandukanye na Karrueche Tran nyuma yuko uyu munyamidelikazi amenye ko Chris Brown afite umwana yabyaranye na Nia Amey akabigira ibanga gusa biza kurangira bigiye ahagaragara.

Akimenya ko Chris Brown yibarutse umwana w’umukobwa Rihanna yari ishimye cyane nawe avugako ari zo ndoto yahoranye zo kuzabyarana na Chris Brown ntibyamushobokera.

IBITEKEREZO
Gruec

None se aribaza ko umukobwa we ari igicuruzwa, kuburyo ajya mu giciro na Brown, kandi noneho mariage hagati y'abahuje ibitsina iremerewe niba amukunda cyane narekere amahoro Rihanna abe ariwe bagirana iyo mariage yifuza(kuki ababyeyi b'iyi minsi turi gito ?)


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
FERWAFA yihanganishije abanya-Brazil kubw’impanuka y’indege yahitanye abakinnyi babo

FERWAFA yihanganishije abanya-Brazil kubw’impanuka y’indege yahitanye...

Ciney yashyize hanze indirimbo ’Impeta’ nyuma y’umwaka atari mu muziki

Ciney yashyize hanze indirimbo ’Impeta’ nyuma y’umwaka atari mu...

Man United 4-0 Feyenoord : Rooney umaze iminsi akomerwa n’abafana yaciye agahigo

Man United 4-0 Feyenoord : Rooney umaze iminsi akomerwa n’abafana yaciye...

UEFA CL2016 : Manchester City yabonye itike mu mukino warangiye harimo abakinnyi 20

UEFA CL2016 : Manchester City yabonye itike mu mukino warangiye harimo...

Umunyarwanda Valens Ndayisenga ni we wegukanye tour du Rwanda 2016

Umunyarwanda Valens Ndayisenga ni we wegukanye tour du Rwanda...

NEW POSTS
Seyoboka ushinjwa Urupfu rw’Abanyapolitiki Kameya ( PL) na Dr. Gafaranga ( PSD) yakatiwe gufungwa by’agateganyo

8-12-2016

Seyoboka ushinjwa Urupfu rw’Abanyapolitiki Kameya ( PL) na Dr. Gafaranga (...

Abikorera bagaragarije Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ikibazo cy’inyubako ziri kuzamurwa zidafite abazikoreramo

8-12-2016

Abikorera bagaragarije Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ikibazo cy’inyubako...

( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas ushaka kuba Perezida w’u Rwanda

8-12-2016

( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas ushaka kuba Perezida w’u...

Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera ibidukikije

7-12-2016

Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera...

Muri RNC : Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

5-12-2016

Muri RNC : Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’ ikiraro cyo kujegeza Leta y’Urwanda

5-12-2016

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’...

Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi muri Gabon

4-12-2016

Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi muri Gabon