LATEST NEWS
New section No6
Sepp Blatter na Michael Platini bamaze guhanishwa guhagarikwa imyaka 8
Publish Date: lundi 21 décembre 2015
VISITS :194
By Admin

Inkuru dukesha BBC kuri ubu ni uko uwahoze ayobora Fifa Sepp Blatter ndetse n’uwayoboraga UEFA waniyamamarizaga kuba yasimbura uyu mugenziwe ubu bamaze guhanishwa guhagarikwa imyaka 8 mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru.


Blatter na Platini bahagaritswe imyaka umunani
Kuri Sepp Blatter w’imyaka 79 ubu wamaze kwegura kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, noneho ubu yamaze gufatirwa ibihano kubyaha yaramaze iminsi acyekwaho.

Abakunzi b’umupira w’amaguru baribaza niba uyu mugabo watangiye kuyobora FIFA kuva mu mwaka wa 1998 bishoboka ko yazongera kugaruka mu mupira w’amaguru nyuma y’ibi bihano.

Mugenzi we waniyamamarizaga kuba yamusimbura Michael Platini w’imyaka 60 baregerwaga hamwe ibyaha bya Ruswa nawe bakaba bahanishijwe igihano kingana, bakaba batemerewe kugaraga mu gikorwa icyo aricyo cyose cya FIFA mugihe cy’Imyaka 8 yose.

Aba bagabo barazira akayabo ka miliyoni 1,9 by’amadorali y’Amerika, ngo mu mwaka wa 2011 Blatter yishyuye uyu mu faransa Platini, Blatter yishyuye ariya mafaranga Platini ariko batagaragaza impamvu n’icyo ayo mafaranga yayishyuriwe.

Kuri uyu mufaransa Michael Platini we amahirwe yo kwiyamamariza kuba yayobora iri shyirahamwe yamaze kuyoyoka kuko yahise akurwa ku rutonde rw’abazaba bahatanira uyu mwanya ufitwe by’agateganyo n’uwahoze ayobora CAF Issa Hayattou.

Michael Platini yari umwe mubahabwaga amahirwe yo kuba yazayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi mugihe yari kuza kugirwa umwere kuri ibibyaha bya Ruswa maze agatanga ibyangombwa nawe akajya kurutonde rw’abahatanira uyu mwanya.

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’