LATEST NEWS
Imyidagaduro
Sonia ukina filime nyarwanda akeneye 7,000$ ngo akire kanseri
Publish Date: mercredi 9 mars 2016
VISITS :2744
By Admin

Mukundwa Sandrine, wamenyekanye muri filimi zo mu Rwanda nko mu yitwa : Star in love na Bye bye Anita akina yitwa “Sonia” arasaba ubufasha bwo kujya kwivuza kanseri mu Buhinde, akaba akeneye byibuze ibihumbi birindwi by’Amadolari asaga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Sonia w’imyaka 25 y’amvuko arwaye kanseri (cancer) yo mu nda bita “Warty Condilomatous carsinoma of Vilva” akaba avuga ko akeneye ubufasha bwo kujya kwivuza mu Buhinde kuko mu Rwanda nta bushobozi buhari bwo kugira ngo iyo ndwara ayikire.

mafaranga akenewe akaba ari ibihumbi 7 by’Amadolari mu manyarwanda ni ukuvuga miliyoni 5,373,455.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Izuba Rirashe Sandrine yavuze ko ubu burwayi amaze amezi atandatu amenye ko abufite, ariko atari azi ko ari kanseri kuko katangiye ari akabyimba, ati “nari maze iminsi numva ntameze neza njya ku bitaro bya Muhima barambaga, ariko nakomeje kugenda mererwa nabi kugeza aho nasubiyeyo banga kongera kumbaga ahubwo banyohereza CHUK ngezeyo bambwira ko ari kanseri kandi ko igenda yihuta cyane bitewe n’uko abayibaze bayisembuye kandi ko igenda yegera uruhago.”

Ibitaro bya CHUK byamwohereje i Butaro n’aho bamubwira ko nta kintu bamufasha ahubwo ko yashaka uburyo yajya kwivuza mu Buhinde.

Bamaze kubimubwira yashatse ibyangombwa byose abyohereza mu Buhinde, ibitaro bya mbere bimusaba ibihumbi 14 by’Amadolari, ibya kabiri bimusaba ibihumbi 7000 ari na yo mpamvu asaba ubufasha kugira ngo avurwe uburwayi bwe butarafata indi ntera.

Sandrine yatangiye gukina amafilimi mu Rwanda mu mwaka wa 2009.
Sandrine avuga ko uwaba ushaka kumufasha kugira ngo ajye kwivuza yamuhamagara kuri 0788772729 cyangwa 0788534174.

Konti uwifuza gufasha uyu mukobwa yanyuzeho inkunga ye ni 00043069836229 iri muri Banki ya Kigali (BK).

M.Fils

IBITEKEREZO
Orivier Muhire

Sonia Numwari Nyarwanda Ukina Firime Nyarwanda Kd Nziza Cyane Ariko Nkimara Kumenyako Arwaye Cencel Byarambabaje Cyane Kuburyo Utabyumva Gusa Inkunga Ngewe Nsabwa Nkumukunziwe Cyangwa Ubufasha Ngombwa Nzabutanga Gusa Byarambaje ???

tig

Paul Rwigamba disi ukwiye kugira umutima wa kimuntu. soma inkuru neza wumve maze ubone kujora ! inkuru iravugako yavuganye nibitaro bitandukanye ! bigatanha ibiciro ! yabigaragaje ! ikibazo ugize nikihe kweri wowe gira icyo ukora uwo mwana avurwe ! urakoze !

Ariko se mu bitangazamakuru bitandukanye, hamwe ngo ni 14500$, ahandi ngo 10000$, none ngo ni 7000$ ubuse tuzafata iki tumenye iki ?

Ariko se mu bitangazamakuru bitandukanye, hamwe ngo ni 14500$, ahandi ngo 10000$, none ngo ni 7000$ ubuse tuzafata iki tumenye iki ?

Paul Rwigamba

Umukinnyi wa filimi akaba adashobora kubona $7000 ? Ni hatari.

Louise

Arababaye bantu mugira umutima utabara mufashe uyu mwana Imana izabitura avurwe .

haba

Warty Condylomatous carcinoma of Vulva ni cancer yo mu gitsina gore, arababaye cyane. Tumutabare.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

NEW POSTS
Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera - Perezida Kagame

23-01-2017

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera -...

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame

23-01-2017

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye...

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...