LATEST NEWS
Imyidagaduro
Stade Umuganda iracyabura byinshi kandi CHAN isigaje ukwezi kumwe
Publish Date: mardi 15 décembre 2015
VISITS :659
By Admin

Mu gihe biteganijwe ko imikino nyafurika y’abakina imbere mu gihugu (CHAN) izatangira muri Mutarama 2016, ikibuga cya Rubavu, kimwe mu bizakinirwaho iyi mikino ntikiruzura.

Bimwe mu bitaratunganywa neza kandi by’ingenzi harimo amatara, parking, ndetse n’umuhanda uva mu kibuga ugana mu rwambariro.
Kuba ibikorwa nk’ibi byaratinze kurangira ngo byatewe n’amafaranga amwe atarateganyijwe nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’Imyubakire (Rwanda Housing Authority) ari na cyo gifite inshingano zo kubaka stade Umuganda.

Ayo mafaranga atarateganyijwe ngo ni miliyoni 293 zizubaka umuhanda uva mu kibuga ujya mu rwambariro ndetse na Parking.

Imvura, ibikoresho bitaboneka mu Rwanda nk’imashini ziterura amatara ziboneka muri Tanzania ngo na byo biri mu byadindije imirimo yo kubaka iyi Stade.

Umunyamabanga wa Leta muri MINISPOC, Kalisa Edouard yagize ati “Hari ibikorwa bitakozwe kubera imvura yagiye ibabuza gukora nk’uko babitekerezaga, hari n’ibyatinze mu nzira kubera ibibazo bagize bya transport. Ni yo mpamvu iminsi bari barateganyije kuba barangije kubaka bitashobotse”
Biteganijwe ko ibikorwa byo kubaka stade Umuganda ya Rubavu bigomba kurangira ku ya 26 Ukuboza, ni ubwo bisa n’ibikigoye kubera imirimo myinshi itararangira gukorwa kuri iyi stade.

CHAN ikaba izatangira muri Mutarama 2016 ku ya 16 igasoza ku ya 7 Gashyantare 2016, stade Amahoro, Huye, Umuganda na Nyamirambo zikaba ari zo zizakira iyi mikino.

Source:Izubarirashe

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...