LATEST NEWS
Imyidagaduro
Steve Mclaren yeretswe umuryango muri NEWCASTLE
Publish Date: vendredi 11 mars 2016
VISITS :350
By Admin

Nyuma y’ igihe kirekire ababaza abafana b’ ikipe ya Newcastle basenga cyane basaba bati Mana wadukiza uyu muntu umunsi urashije uragera ubuyobozi bwa Newcasle burangajwe imbere na Mike Ashley burashyize bwereka umuryango uyu mutoza nyuma y’ umusaruro mubi cyane yagize uyu mwaka mu ikipe ya Newcastle.

Nyuma yo gutsindirwa mu rugo ibitego 3-1 n’ ikipe ya Bournemouth nibwo abafana ba Newcastle babonye ko ikipe igiye kumanuka ari nako byahise bitangira guhwihwiswa n’ abatari bake ko uyu mutoza ari buhite yirukanwa none inzozi zibaye impamo ahise yerekwa umuryango kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu.

Ku itangazo rimaze gusohorwa n’abayobozi b’iyi kipe ryagiraga riti “Nyuma yo gitsindwa na Bournemouth ibitego bitatu kuri kimwe ubuyobozi bwaricaye bureba umwanya wa 19 ikipe iriho none uyu munsi bwemeje ko butakiri kumwe n’ umutoza Steve McClaren.

Uyu McClaren w’ imyaka 54 watoje Ubwongereza ,yaje gutoza iyi kipe mu kwa gatandatu k’ umwaka ushize yahawe amasezerano y’ imyaka itatu ,gusa ntiyabashije kuzura iyi kipe nyuma y’ aho irokokeye kumanuka saison ishize,gusa ariko uyu nawe yakomereje aho byari bigeze none ikipe ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Tubamenyeshe ko kuva Steve McClaren yagera muri iyi kipe yakinnye imikino 31 atsinda 7 anganya 6 atsindwa 18 akaba asize Newcastle United ku mwanya wa cumi n icyenda n’ amanota 24.

Nyuma yo kumva iyi nkuru ibitangazamakuru byo mu bwongereza birimo Dailymail bimaze kwemeza ko uwahoze atoza Real Madrid Rafael Benitez yageze ku Kibuga Saint James Park kuza kumusimbura.


M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Koffi Olimide yababarijwe i Kigali n’umufana we wishwe arashwe na Polisi

Koffi Olimide yababarijwe i Kigali n’umufana we wishwe arashwe na...

NEW POSTS
Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

13-01-2017

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

12-01-2017

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga