LATEST NEWS
Imikino
Teta Diana na Ismaël Lô waririmbye Tajabone basusurukije abitabiriye ’Next Einstein
Publish Date: jeudi 10 mars 2016
VISITS :1057
By Admin

Umuhanzikazi Teta Diana, itsinda ryitwa Mbabara Group, n’umuhanzi Ismaël Lô wamamaye mu ndirimbo Tajabone n’izindi basusurukije imbaga y’abitabiriye inama y’ihuriro rya ’Next Einstein Forum’ i Dakar muri Senegal yasojwe ku wa 8 Werurwe 2016.

Perezida Kagame w’u Rwanda na Macky Sall wa Senegal ni bo bari ku isonga mu batangiye ibiganiro muri iri huriro ryigaga cyane ku cyateza imbere siyansi n’ikoranabuhanga muri Afurika hongerwa imbaraga mu bushakashatsi kandi n’abanyeshuri bakiga amasomo ya siyansi n’ubwenjeniyeri kurushaho.

Teta Diana aririmba muri iri huriro

Iri huriro ryari ryitabiriwe n’abandi banyacyubahiro baturutse mu bihugu bitandukanye barimo Minisitiri w’Amashuri Makuru n’Ubushakashatsi muri Maroc Lacine Daoudi ; Minister Ogbonnaya Onu ushinzwe Siyansi n’Ikoranabuhanga muri Nigeria ; Minisitiri w’Amashuri Makuru muri Cameroon, Fame Ndongo ; Minisitiri Abiy Ahmed ushinzwe Siyansi n’Ikoranabuhanga muri Ethiopia n’abandi batandukanye.


Ismaël Lô wo muri Senegal wahanze indirimbo ’Tajabone’ yamenyekanye cyane muri Afurika

Teta Diana wahagurutse i Kigali ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 6 Werurwe 2016 ajyanye n’itsinda ry’abacuranzi, yaririmbye muri iri huriro ryari ryitabiriwe n’abarenga 700 baturutse mu bihugu 80 barimo 54 bya Afurika, barimo 52% b’urubyiruko na 40% b’abagore .

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...