LATEST NEWS
Imyidagaduro
Teta Diana yageze i Dakar aho agiye gususurutsa abazitabira ’Next Einstein Forum, NEF’
Publish Date: mardi 8 mars 2016
VISITS :588
By Admin

Umuhanzikazi Teta Diana wahagurutse mu Rwanda ku cyumweru ubu arabarizwa i Dakar muri Senegal aho azasusurutsa abazitabira inama y’ihuriro izwi nka Next Einstein Forum, NEF.

Umuhanzikazi Teta Diana

Teta ubwo yavaga i kigali

yi nama Teta Diana azaririmbamo izahuriza hamwe abahanga muri Siyansi, Ikoranabuhanga, Ubwenjeniyeri n’Imibereho myiza y’abaturage banaganire ku muti w’ibibazo bibangamiye Afurika muri iki gihe. Iyi nama y’ihuriro izwi nka Next Einstein Forum yanitabiriwe na Perezida Kagame iraterana guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 8 kugeza ku 10 Werurwe 2016.

Teta Diana akomeje kwaguka muri muzika

Izitabirwa n’abasaga 700 baturutse mu bihugu 80 biganjemo urubyiruko n’abagore, ndetse n’abayobozi mu bihugu bitandukanye bya Afurika, n’inzobere mu bya Siyansi zaturutse mu bigo by’ubushakashatsi bikomeye.

Perezida nawe ari muri Senegal

Teta Diana uri i Dakar muri Senegal yanditse ko yagezeyo amahoro ndetse anavuga ko we n’ikipe y’abacuranzi bajyanye biteguye gususurutsa abaje kwitabira iki gikorwa.

Muraho,

Nishimiye kubamenyesha ko nageze Dakar amahoro, hamwe n’abacuranzi tumeze neza kandi twiteguye gususurutsa abazitabira igikorwa cyiswe the #NextEinsteinForum2016 kizatangizwa ejo ku mugaragaro, kikazamara iminsi ibiri.
Africa, komeza imihigo ! - Teta Diana


Benshi mu bazagaragara muri iri huriro ni abagore n’urubyiruko

Uyu muhanzi umaze iminsi akunzwe mu ndirimbo ye iheruka yise ’Velo’ ubusanzwe aririmba mu itsinda rya Gakondo, akanakora muzika isanzwe ku ruhande ku giti cye.

Kata indirimbo ya Teta yirebe

Muri iki gikorwa azaririmbiramo hazaba hari Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, Perezida wa Senegal, Macky Sall, Aba-Minisitiri batandukanye boherejwe n’ibihugu bitandukanye muri Afurika, ndetse n’abahanga mu by’Ikoranabuhanga na Siyansi.

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...