LATEST NEWS
New section No6
Teta Diana yemereye byinshi Jeannette Kagame
Publish Date: lundi 14 décembre 2015
VISITS :709
By Admin

Ku bwo guteza imbere umuco nyarwanda abinyujije mu muziki, Teta Diana yashyikirijwe igihembo na Madamu Jeannette Kagame maze amwizeza gukomeza inzira yatangiye.


Iki gihembo Teta Diana yagishyikirijwe ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 12 Ukuboza 2015 mu gikorwa cyo “Gucyeza indashyikirwa mu rubyiruko rw’Abanyarwanda” ahahembwe abagera ku 10.

Umuryango Imbuto Foundation uyoborwa na Jeannette Kagame hamwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga bamuhaye iki gihembo bavuga ko Teta Diana ukunze kwibutsa benshi muzika ya kera mu Rwanda kubera ijwi rye, ari indashyikirwa kubera uruhare rwe mu gusakaza hose umuco nyarwanda abinyujije mu muziki.

Ikindi kandi bongeraho ngo ni ukuba ashyira ingufu zidasanzwe mu muziki agakora ibishoboka byose ngo ugere kure ku buryo asigaye abera urugero abandi bana b’abakobwa.

Ubwo yakiraga iki gihembo, Teta Diana yabanje aterura aririmba indirimbo izwi cyane muri Kiliziya Gaturika igira iti “Komeza inzira watangiye wicika intege”, maze avuga ko bimuhaye ingufu kurushaho.

Ku rukuta rwe rwa Facebook, Teta yanditse agira ati “Iki gihembo nashyikirijwe na Madamu Jeannette Kagame ni ikigaragaza ko igihugu kitubonamo ubushobozi nk’abakobwa kandi kidufitiye icyizere. Ni ishema ku bahanzi bose ariko by’umwihariko ku bakobwa bakora umuziki ndetse n’abifuza kuwukora. Iki gikombe rero si icyanjye jyenyine, kiraturemamo icyizere twese.”

Yakomeje agira ati “Twitinyuke, kandi duharanire kwimika no gukomeza umuco Nyarwanda. Ndashimira Nyakubahwa First Lady udahwema gushyigikira abakobwa, kandi inzira natangiye nzayikomeza.”

Urundi rubyiruko rwashyikirijwe ishimwe ku bikorwa by’indashyikirwa rwagezeho rurimo abihangiye imirimo bagaha bagenzi babo akazi, umuganga, umwarimu n’ibigo bitandukanye by’urubyiruko.


M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...