LATEST NEWS
Imyidagaduro
The Ben agiye gukora ibitaramo bidasanzwe mu Rwanda, aho kwinjira bizaba ari ubuntu
Publish Date: vendredi 27 janvier 2017
VISITS :495
By Admin

Mugisha Benjamin wamamaye muri muzika nyarwanda nka The Ben, nyuma y’igitaramo kitazibaniraga mu mitima ya benshi yakoreye i Kigali ku Bunani, ubu agiye gukora ibindi bitaramo bibiri by’ubuntu, kimwe kikaba kizabera i Rubavu ikindi kibere i Huye.

Kompanyi y’itumanaho mu Rwanda izwi nka Airtel, niyo yagize uruhare mu gutegura ibi bitaramo bibiri bya The Ben, kandi ibi bitaramo bikazaha ikaze buri wese, kubyinjiramo bikazaba ari ubuntu ku babyifuza bose. Muri ibi bitaramo, The Ben azaba ari kumwe na King James ndetse na Riderman.

Kuwa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2017, The Ben azakorera igitaramo gikomeye ku Gisenyi mu karere ka Rubavu, iki gitaramo cy’umwimerere kikaba kizabera kuri sitade yo muri aka karere.

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben

Nyuma yaho gato, tariki 11 Gashyantare 2017, The Ben azongera akorere igitaramo i Butare mu karere ka Huye, aha hakaba ari na hamwe mu hantu afite amateka akomeye mu muziki we dore ko abatari bacye bafite urwibutso rukomeye rw’ibitaramo yakoreye muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, mu myaka ya mbere yari agitangira umuziki. Iki gitaramo cyo kizabera ahahoze gare ya Huye.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent Ibenge

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent...

NEW POSTS
Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...