LATEST NEWS
Imyidagaduro
The Ben aratangaza ko we na Meddy bahisemo gusigara muri Amerika ku mpamvu zabo bwite
Publish Date: dimanche 25 décembre 2016
VISITS :998
By Admin

Umuhanzi The Ben avuga ko we na Meddy ubwo bajyaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahisemo gusigarayo ku bw’impamvu yita zabo bwite baganiriyeho bombi bakazemeranyaho.

Ibi, The Ben yabivuze akigera i Kigali kuri uyu wa 24 Ukuboza 2016, mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yavugaga ku gitaramo yajemo mu Rwanda cya East African Party kizaba tariki 1 Mutarama 2017, kuri Stade Amahoro i Remera.

Uyu muhanzi, wari umaze imyaka irenga 6 aba muri Amerika, kuko yagiyeyo tariki 4 Nyakanga 2010, akigera mu Rwanda, yasubije byinshi mu bibazo yabajijwe n’itangazamakuru haba kuri we no kuri mugenzi we Meddy bajyanye muri Amerika.

Yasubizaga itangazamakuru avangavanga indimi cyane, avuga ahanini mu Kinyarwanda ariko agakoresha Icyongereza n’Igifaransa gike gike.

Impamvu yatorotse u Rwanda…

Ku kibazo yagarutseho cyane cyamubazaga impamvu yahisemo kuguma muri Amerika, The Ben yagisubije adashaka kugira byinshi yerura.

Yagize gusa ati “Twahisemo gusigara ku bw’impamvu zanjye ; hagati yanjye na Meddy ariko nyine byari ikosa. Ntabwo twigeze tuvuga ko bitari ikosa, ariko bitewe nuko dufite umubyeyi mwiza ari cyo gihugu baranyakiriye none ngarutse mu rugo.”

Ati “Turi mu Isi y’ibyemezo nakwita bihutiyeho, ushobora kwihuta cyane ugahita ufata icyemezo ariko amaherezo iyo ufite umubyeyi mwiza agera aho akakwemerera kugaruka ari cyo gihugu cyanjye.

The Ben ariko yagaragaje ko muri icyo gihe cyose bari hanze bakomeje kugaragaza gukunda igihugu no gukora ibikorwa bibahuza n’abafana bo mu Rwanda, akerekana ko nubwo bari muri Amerika umutima wari iwabo.

Ati “Niba mwarakurikiranye mwese, twebwe turi abana b’Igihugu. Kuva ku munota twasohotse mu gihugu kugeza ku iherezo nta na rimwe twabaye abandi bantu. Icyo nemeranya n’umutima wanjye ni uko nta na rimwe nigeze nifuza kuba undi muntu utari uwo ndiwe kuko ndi umunyarwanda nta kindi kintu cyambuza kuba we. ”

Ubwambuzi yarezwe muri Video ya Habibi…

Mu gihe kigera ku masaha hafi atatu, The Ben yanabajijwe ibibazo byinshi ariko atinda ku cy’ubwambuzi aheruka gushinjwa n’uwitwa Ganza Innocent uvuga ko yakoreshejwe mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo Habibi ariko ntagaragare isohotse.

The Ben kuri iki yavuze ko byumvikanye nabi ko gukorana n’uyu Ganza byafashwe ukutariko. Yagize ati “Rimwe na rimwe hari igihe ukorana n’umuntu we afite izindi ntego ze. Rero mwakorana ayo mahirwe ukayahinduramo ikindi kintu kibi kugira ngo uvemo undi muntu uvugwaho cyane.”

Uyu muhanzi yasobanuye ko uyu musore atari kwitirirwa ko ari we wayoboye iyi Video nk’uko we yabyifuzaga. The Ben yavuze ko Ganza yakoresheje ubutumwa yahimbye agashaka kumwangiririza izina, ati “Uriya mwana twakoranye yafashe ubutumwa avuga ko nabumwoherereje butari bwo, afata za Emails avuga ko nazimwoherereje kandi ntabwo nigeze nzimwoherereza zose azihimbye.”

The Ben yavuze ko mu gihe ibi birego byasohokaga, we yahisemo guceceka, ntagire byinshi kuko ngo yari kuba aguye mu mutego w’uwamuregaga. Yagize ati “Intego ye muri we ni uko nari kuza nanjye nkagira icyo mvuga, murabyuma ? Ariko njye ntabwo nigeze nkora ibyo ngibyo kuko ibuye ryagaragaye ntabwo riba ricyishe isuka, nahisemo kutavuga. Burya icyiza kandi kibaho ni uko ukuri burya ntabwo kwihishira amaherezo kujya hanze.”

Ku ruhande rwa EAP…

Mushyoma Joseph, umuyobozi wa East African Promoters bateguye iki gitaramo gifungura umwaka yavuze ko byose biri mu buryo.

Yasobanuye ko impapuro zibemerera kugitegura zose bazibonye ndetse ko n’abahanzi bazacyitabira bahari nta kibazo.

Yagize ati “Uko turi gutegura iki gitaramo ni igitaramo kizaba kirimo abahanzi b’Abanyarwanda gusa nk’uko mubizi. Nk’igitaramo gitangirira ibindi byose mu mwaka nta kabuza 100% kigomba kuba kandi kigomba kuba cyiza kuko turi kugitegura ku rwego rwo hejuru natwe kugira ngo abanyarwanda babone ahantu umuziki wacu ugeze n’ingufu ufite.”

Uretse The Ben muri iki gitaramo hazaririmbamo Yvan Buravan, Charly &Nina na Bruce Melody.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

NEW POSTS
Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

13-01-2017

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira