LATEST NEWS
Imyidagaduro
“Thriller” ya Michael Jackson, album yacurujwe kurusha izindi kuva Isi yaremwa
Publish Date: jeudi 17 décembre 2015
VISITS :511
By Admin

Michael Jackson umaze imyaka itandatu apfuye yesheje agahigo katarakorwa n’undi muhanzi wese, album ye “Thriller” niyo yacurujwe kurusha izindi mu mateka ya muzika kuva Isi yabaho.

Album “Thriller” ya Michael Jackson yasohotse ku itariki ya 30 Ugushyingo 1982. Yakozwe na Quincy Jones afatanyije na Jackson.
Nyuma y’imyaka 30 iyi album igiye hanze, niyo yaje ku isonga mu zaguzwe cyane kuva Isi yabaho.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukuboza 2015, ikigo gicunga iby’icuruzwa rya muzika muri Amerika Recording Industry Association of America (RIAA) cyatangaje ko iyi album yacurujwe kopi miliyoni 30 muri USA mu gihe ku Isi yose imaze gucuruzwamo izisaga miliyoni 100.

Iki kigo cyashimangiye ko iyi album ariyo ya mbere mu mateka ya muzika ku Isi yacurujwe kopi nyinshi kurusha izindi. Inyuma yayo haje album Back in Black ya AC/DC n’iyitwa Dark Side of the Moon ya Pink Floyd [zombi zacurujwemo kopi miliyoni 50].

Kanda hano urebe imwe murizo ndirimbo

Album “21” Adele yasohoye ku itariki 24 Mutarama 2011 nayo iri mu zacurujwe cyane aho imaze kugurishwa kopi miliyoni 21.

iki n’ikimwe mubitaramo ya koreye i Munich Mu budange 1997
Iyi album ya Michael Jackson yagiye ica uduhigo dukomeye mu myaka yatambutse ndetse yabonetse mu zahataniye ibihembo bikuru bya muzika Grammy Awards inshuro zirenga 12 yegukanamo umunani.

« Thriller » iriho indirimbo zakoze amateka ku Isi nka « Beat it”, “Billie Jean”, « Thriller » n’izindi.

M.Fils

IBITEKEREZO
codo ottomanh

mbega ubuiyaba.akiriho ubu aba age kunterandende


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Man United 4-0 Feyenoord : Rooney umaze iminsi akomerwa n’abafana yaciye agahigo

Man United 4-0 Feyenoord : Rooney umaze iminsi akomerwa n’abafana yaciye...

UEFA CL2016 : Manchester City yabonye itike mu mukino warangiye harimo abakinnyi 20

UEFA CL2016 : Manchester City yabonye itike mu mukino warangiye harimo...

Umunyarwanda Valens Ndayisenga ni we wegukanye tour du Rwanda 2016

Umunyarwanda Valens Ndayisenga ni we wegukanye tour du Rwanda...

Valens Ndayisenga yegukanye agace ka Musanze_Kigali muri Tour du Rwanda

Valens Ndayisenga yegukanye agace ka Musanze_Kigali muri Tour du...

Tour du Rwanda 2016 : Eyob Metkel yegukanye agace ka Muhanga-Musanze, Valens agumana ’Maillot Jaune’

Tour du Rwanda 2016 : Eyob Metkel yegukanye agace ka Muhanga-Musanze,...

NEW POSTS
Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi muri Gabon

4-12-2016

Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi muri Gabon

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20 muri Jenoside

3-12-2016

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20...

Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO )

2-12-2016

Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO...

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside n’abayikoze

30-11-2016

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside...

UK : Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze bacyidegembya

30-11-2016

UK : Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze...

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda i Buruseli

29-11-2016

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda...

Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa

28-11-2016

Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa

Alice Cyusa yirukanwe k’Ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda

25-11-2016

Alice Cyusa yirukanwe k’Ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda