LATEST NEWS
Imikino
Tour du Rwanda’ 15 bazakina ‘berekanywe banahabwa amagare bemerewe na P.Kagame
Publish Date: vendredi 6 novembre 2015
VISITS :831
By Admin

Musanze – Kuri uyu wa kane abakinnyi bagize amakipe atatu y’u Rwanda bazahatana muri “Tour Du Rwanda” bamuritswe kandi bahabwa amagare mashya bazakoresha muri iri rushanwa. Aya ni amagare kandi bemerewe na Perezida Paul Kagame.

Uyu muhango watangijwe n’umunota wo kwibuka umusore Yves Kabera Iryamukuru uherutse kwitaba Imana mu irushanwa rya Rwanda Cycling Cup mu mpanuka ari gusiganwa n’aba bagenzi be.

Mu muhango witabiriwe na Julienne Uwacu ministiri w’umuco na siporo na Aimable Bayingana uyobora ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare, abasore 15 bazakina Tour Du Rwanda bagabanyije mu makipe atatu ; Akagera, Muhabura na Kalisimbi.
Nyuma yo gutangazwa hakurikiyeho kubaha amagare 18 akoreshwa mu isiganwa (Road Race bikes), rimwe rifite agaciro k’ibihumbi 14 by’amadolari, ndetse n’atatu akoreshwa mu gusiganwa n’igihe (team time trial) rimwe rifite agaciro k’ibihumbi 20 by’amadolari.

Aya magare ngo amagare ari ku rwego rwo hejuru kuko amwe muri yo ari nk’iryakinishijwe na Chris Froome uherutse kwegukana Tour de France ebyiri nawe akoresha.

Minisitiri Julienne Uwacu nyuma yo gutanga ku mugaragaro aya magare yabwiye aba bakinnyi ko kuba ubu bafite amagare yo ku rwego rwiza bagomba kubigaragariza mu musaruro mu irushanwa mpuzamahanga rizatangira mu mpera z’icyumweru gitaha.
Ku magare aba bakinnyi b’u Rwanda bazakoresha muri Tour du Rwanda ngo hazaba hariho ubutumwa buvuga ngo “Yves Tuzahora tukwibuka”.

Abasore bazahagararira u Rwanda muri Tour Du Rwanda ni :
Team Rwanda Kalisimbi

1. Nsengimana Jean Bosco
2. Uwizeyimana Bonaventure
3. Byukusenge Patrick
4. Hadi Janvier (kapiteni)
5. Valens Ndayisenga
Umutoza : Sterling Magnell
Umukanishi : Jamie Bussel

1. Biziyaremye Joseph
2. Karegeya Jeremy
3. Uwizeye Jean Claude
4. Aleluya Joseph
5. Ruhumuriza Abraham (kapiteni)
Umutoza : Sempoma Felix
Umukanishi : Rafiki Uwimana

Rushyashya

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...