LATEST NEWS
New section No6
Ibivugwa kuri Tuyisenge Jacques wari Kapitani wa mavubi muri CHAN
Publish Date: mercredi 9 mars 2016
VISITS :2094
By Admin

Umutoza w’Amavubi, Jonathan Mckinsty yatangaje ko Hakizimana Muhadjiri ukinira Mukura VS, Uzamukunda Elias Baby na Nirisarike Salomon ukinira Saint Trond mu Bubiligi ari bamwe mu bashobora kugaragara mu mukino ibiri yo gushaka itike ya CAN 2017 izahuza u Rwanda n’ikipe y’Ibirwa bya Mauritius izaba taliki 26 na 29 Werurwe 2016.


Jacques Tuyisenge

Uyu mutoza yagiye muri Tanzania gukurikira umukino wahuje Yanga ikinamo kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima na Azam FC ikinamo Mugiraneza Jean Baptitse, nyuma ajya no muri Kenya ahari myugariro Sibomana Abouba na Tuyisenge Jacques ba Gor Mahia mu mukino batsinzwemo na AFC Leopards igitego 1-0.

Avuga ku bakinnyi bari muri Kenya, Mckinstry yavuze ko Sibomana Abouba yigaragaje mu minota 90 yamubonyemo. Avuga ko Tuyisenge Jacques we atazagaragara muri uyu mukino wa Mauritius.

Ati "Sibomana yakinnye neza iminota 90, bigaragara ko ahagaze neza. Jacques Tuyisenge ntaratangira gukina, navuganye nawe nyuma y’umukino, mvugana kandi n’abatoza b’ikipe ye bambwira ko ashobora gutangira gukina mu byumweru bibiri, kuba azagaragara tuzabireba. Gusa namubwiye ko ari umwe mu bantu b’ingenzi, nakinira Gor Ma.

Uzamukunda Elias Baby ushobora kongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu
Undi mukinnyi ushobora kutagaragara muri uyu mukino ni Sugira Ernest, kuri Mckinstry avuga ko nta mpungenge bikwiye gutera kuko hari abakinnyi bo kubasimbura bigaragaje barimo Hakizimana Muhadjiri wa Mukura umaze gutsinda ibitego 9 muri shampiyona.

Ati "Sugira na Tuyisenge barigaragaje muri CHAN 2016 . Kuri Sugira dutegereje kureba niba imvune ye izaba yakize. Byanze twazareba ku bakinnyi nka Muhadjiri wa Mukura utaragize amahirwe yo kujya mu bakinnyi bari muri CHAN 2016 ariko ntacike intege agakomeza gutsinda ibitego muri shampiyona".

Imvugo y’umutoza w’amavubi inumvikanisha ko ashobora kwifashisha rutahizamu Uzamukunda Elias « Baby » ukina mu Bufaransa na myugariro Salomon Nirisarike muri uyu mukino.

Ati "Uzamukunda na Nirisarike Salomon ni abakinnyi bahoraho mu makipe yabo. Nka Baby yabanje mu mikino 15 muri 17, gusa bamihunduriye umwanya ava ku gukina imbere ajya ku ruhande. Nirisarike Salomon yakinnye 75 % by’imikino ya Saint Trond, ubwo rero tuzareba".

Mckinstry agiye gusinya amasezerano mashya
Umutoza Mckinstry yanatangaje ko mu minsi mike agiye guhabwa amasezerano mashya yo gutoza Amavubi.

Ati "Ntegereje ko bampa impapuro ngasinya, ibintu byose twarabyumvikanye, byararangiye. Mu minsi mike nzasinya amasezerano y’imyaka ibiri".

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...