LATEST NEWS
Imyidagaduro
U Rwanda rwiyemeje gushyira igorora abazitabira CHAN 2016-Perezida Kagame
Publish Date: lundi 16 novembre 2015
VISITS :186
By Admin

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yashimangiye ko u Rwanda ruri gukora iyo bwabaga kugira ngo imikino y’umupira w’amaguru ihuza ibihugu bya Afurika (CHAN) ya 2016 izabe mu mudendezo.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro umuhango wo gutombora ku bihugu bizakina muri CHAN, Perezida Kagame yavuze ko abafana n’abakinnyi bazaza mu Rwanda bakwiye kwizera ko Abanyarwanda bazabakira neza.

Muri uwo muhango amakipe azakina yagabanyijwemo amatsinda ane. U Rwanda rwashyizwe mu itsinda A ruri kumwe na Gabon, Maroc na Cote d’Ivoire.

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwishimiye cyane kwakira icyo gikombe kizaba mu byumweriu bitatu, kuva ku ya 16 Mutarama 2017 kugera ku ya 7 Gashyantare.

Yagize ati” U Rwanda rwishimiye kwakira iki gikombe, nta siporo ihuza abantu baturutse impande zose z’Isi nka ruhago.”

Yavuze ko ruhago yigisha kwitanga, gukorera hamwe, ubunyangamugayo no kwicisha bugufi.

Yahamagariye Abanyarwanda kuzitabira imikino ndetse n’abakinnyi kwereka abafana umukino uryoshye.

Ati” U Rwanda ruzakora iyo bwabaga rugerageze gushimisha buri wese.”
Ibindi bihugu bizakina muri CHAN 2016 ni Tunisia, Nigeria, Niger, Guinea, DRC , Angola, Cameroon, Ethiopia, Zimbabwe, Mali, Uganda na Zambia.

CHAN izakinirwa ku masirade ane, iya Rubavu mu ntara y’’Uburengerazuba, iya Huye mu ntara y’Amajyepfo , iya Kigali n’iy’Amahoro mu mujyi wa Kigali.

Imvaho Nshya

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent Ibenge

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent...

NEW POSTS
Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...