LATEST NEWS
New section No6
U Rwanda ruracakirana na Libya mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi
Publish Date: mardi 17 novembre 2015
VISITS :120
By Admin

Ikipe y’igihugu Amavubi, ifite akazi katoroshye kuri iki gicamunsi kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, aho bagomba gucakirana n’ikipe y’igihugu ya Libya, mu mukino wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi mu mwaka w’i 2018.

Uyu mukino uraza kubera ku kibuga gishya cy’i Nyamirambo, witezwe n’abanyarwanda batari bacye hirya no hino mu gihugu, ndetse no hanze y’u Rwanda, bamaze iminsi bagaragaza ko batishimiye uburyo ikipe y’igihugu Amavubi, imaze iminsi ititwara neza, dore ko umukino ubanza wahuje u Rwanda, rutsinda na Libya, wari umukino wa 5 wikurikiranya Amavubi, atabasha kubona amanota 3.

Libya, umwaka ushize yahuye n’u Rwanda mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Africa, u Rwanda ruyisezerera ku buryo bworoshye, nyuma yo kunganya umukino ubanza muri Tunisia, rukabatsinda umukino wo kwishyura mu Rwanda ibitego 3-0.

Johnny McKinstry umutoza w’Amavubi muri iki gihe, arabizi neza ko afite akazi gakomeye kuri uyu mukino, aho u Rwanda rusabwa kwishyura igitego rwatsindiwe i Sousse ku wa gatanu w’icyumweru gishize, rukabona itike yo kujya mu matsinda ya nyuma, azatanga itike y’igikombe cy’isi muri Africa.

McKinstry intwaro ikomeye yitwaje kuri uyu mukino ni ikirere gishobora kugora Libya, ndetse n’ikibuga avuga ko na cyo kiraza kutorohera aba barabu, nk’uko yabitangarije urubuga rwa FERWAFA, nyuma yo gutsindwa umukino ubanza.

Libya, umwaka ushize yahuye n’u Rwanda mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Africa, u Rwanda ruyisezerera ku buryo bworoshye, nyuma yo kunganya umukino ubanza muri Tunisia, rukabatsinda umukino wo kwishyura mu Rwanda ibitego 3-0.

Johnny McKinstry umutoza w’Amavubi muri iki gihe, arabizi neza ko afite akazi gakomeye kuri uyu mukino, aho u Rwanda rusabwa kwishyura igitego rwatsindiwe i Sousse ku wa gatanu w’icyumweru gishize, rukabona itike yo kujya mu matsinda ya nyuma, azatanga itike y’igikombe cy’isi muri Africa.

“Libya ntabwo izoroherwa i Kigali bitewe n’ubutumburuke uyu mujyi uriho kandi no gukinira kuri Syntetique bizabagora. Turizera ko tuzabishyura tukanabasezerera” Johnny McKinstry.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Haruna Niyonzima, asaba abanyarwanda kuza ari benshi gushyigikira ikipe yabo, kandi akinabizeza ko barakora ibishoboka byose, bakabasha kubona intsinzi kuri uyu mukino.

• 15H30’ : Rwanda vs Libya (Stade de Kigali).

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa.

30-03-2017

Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba...

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...