LATEST NEWS
Imyidagaduro
Ubuyobozi bwa APR. FC bwahakanye kuza k’umutoza mushya
Publish Date: mercredi 2 mars 2016
VISITS :225
By Admin

Ku masaha ya n’imugoroba nibwo ibinyamakuru byo muri Tunisia byamaze kwemeza ko uwitwa Nizar Khanfir wari umutoza wa Stade Gabésien yerekeje muri APR Fc yo mu Rwanda.

Nizar Khanfir bivugwa ko yahawe akazi ko gutoza APR Fc

Uyu mutoza wari umaze iminsi asezerewe n’ikipe ya Stade Gabésien nk’umutoza wayo ,biratangazwa ko yaba yamaze kwemererwa amasezerano y’amezi atandatu n’ikipe ya APR Fc yo mu Rwanda.

Rubona bivugwako yasimbuwe

Nk’uko byatangajwe na Radio yo mu gihugu cya Tunisia yitwa Mosaique Fm,uyu mugabo ngo yemereye iyi Radio ko yamaze kumvikana n’ikipe ya APR Fc kuko ngo yifuza nawe gukina amarushanwa ya CAF Champions league,aho APR Fc yageze muri 1/16 ndetse ikazahura na Yanga Fc yo muri Tanzania.

Tukimenya aya makuru twifuje kumva icyo abayobozi b’iyi kipe babivugaho,maze Umunyamabanga mukuru wa APR Fc Adolphe Kalisa avuga ko nta gahunda bafitanye n’uyu mutoza.

Mu magambo make Kalisa Adolphe yagize ati"Oya ntabwo aribyo,wapi kabisa"
Uyu mugabo kandi wanatoje ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 mu gihugu cya Tunisia,yasezerewe Stade Gabésien aho yari ayisize ku mwanya wa 11 n’amanota 15,nyuma yo gutsinda imikino 5,atsindwa 8,anganya 3.

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Apotre Gitwaza yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere ‘Mana kiza bene wacu’ arimo Kanyombya

Apotre Gitwaza yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere ‘Mana kiza...

FERWAFA yihanganishije abanya-Brazil kubw’impanuka y’indege yahitanye abakinnyi babo

FERWAFA yihanganishije abanya-Brazil kubw’impanuka y’indege yahitanye...

Ciney yashyize hanze indirimbo ’Impeta’ nyuma y’umwaka atari mu muziki

Ciney yashyize hanze indirimbo ’Impeta’ nyuma y’umwaka atari mu...

Man United 4-0 Feyenoord : Rooney umaze iminsi akomerwa n’abafana yaciye agahigo

Man United 4-0 Feyenoord : Rooney umaze iminsi akomerwa n’abafana yaciye...

UEFA CL2016 : Manchester City yabonye itike mu mukino warangiye harimo abakinnyi 20

UEFA CL2016 : Manchester City yabonye itike mu mukino warangiye harimo...

NEW POSTS
Umudiho uva mu itako

10-12-2016

Umudiho uva mu itako

Seyoboka ushinjwa Urupfu rw’Abanyapolitiki Kameya ( PL) na Dr. Gafaranga ( PSD) yakatiwe gufungwa by’agateganyo

8-12-2016

Seyoboka ushinjwa Urupfu rw’Abanyapolitiki Kameya ( PL) na Dr. Gafaranga (...

Abikorera bagaragarije Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ikibazo cy’inyubako ziri kuzamurwa zidafite abazikoreramo

8-12-2016

Abikorera bagaragarije Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ikibazo cy’inyubako...

( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas ushaka kuba Perezida w’u Rwanda

8-12-2016

( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas ushaka kuba Perezida w’u...

Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera ibidukikije

7-12-2016

Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera...

Muri RNC : Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

5-12-2016

Muri RNC : Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’ ikiraro cyo kujegeza Leta y’Urwanda

5-12-2016

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’...