LATEST NEWS
New section No6
Umugabo wa Celine Dion yapfuye
Publish Date: vendredi 15 janvier 2016
VISITS :400
By Admin

René Angélil, umugabo wa Céline Dion yatabarutse azize indwara ya kanseri y’umuhogo yari amaranye imyaka igera kuri 25.

Umuvugizi wa Céline Dion yatangaje ko René Angélil yapfuye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Mutarama 2016 azize kanseri yo mu muhogo. René w’imyaka 73 yaguye mu rugo rwe mu Mujyi wa Las Vegas muri Nevada mu Burengerazuba bwa Amerika.

Marc Olivier , umuvugizi w’urugo rwa Céline Dion yagize ati “N’akababaro kenshi tubamenyesheje ko René Angélil yatabarutse.”
Mu Ukuboza 2015, Uburwayi bwa René Angélil bwatumye Celine Dion ategura ibirori bikomeye bya Noheli bizafatwa nk’urwibutso rw’iteka mu gihe uyu mugabo azaba atakiri ku Isi.

Bari bafitanye abana batatu

René Angélil yagaragaje ibimenyetso bya kanseri mu 1990, icyo gihe yahawe ubuvuzi bushoboka nyuma indwara yaje kugarukana ubukana mu mpera za 2013 ari nabwo Celine Dion yafataga ikiruhuko cy’umwaka kugira ngo amukurikiranire hafi.

Umugabo we amaze gupfa, Celine Dion yanditse kuri Facebook na Twitter amwifuriza iruhuko ridashira

Celine Dion w’imyaka 46 na René Angélil barushinze mu 1994 nyuma y’imyaka 14 bari bamaze baziranye. Bafitanye abana batatu, imfura yabo ifite imyaka 20
y’amavuko mu gihe impanga z’abahererezi zifite imyaka ine.

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana Miliyoni 51 ya PL

28-06-2017

Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana...

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye Ubutabera

28-06-2017

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye...

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

27-06-2017

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri...

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...