LATEST NEWS
Imyidagaduro
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop George Michael yitabye Imana
Publish Date: lundi 26 décembre 2016
VISITS :362
By Admin

Tariki 25/12/2016 ni bwo uyu mugabo w’imyaka 53 yitabye Imana, yamenyekanye mu ndirimbo zo mu myaka yo hambere nka Last Christmas, Wake Me Up Before You Go-Go n’izindi nyinshi, yamenyekanye cyane iwabo mu Bwongereza no ku isi hose ubwo yari mu itsinda rya Wham !

Impamvu y’urupfu rwe ntiratangazwa gusa polisi yatangaje ko nta bikorwa bituma bakeka ko urupfu rwe rufite umuntu rwaturutseho. Uyu mugabo yararembye ashyikirizwa kwa muganga aza kwitaba Imana ahagana saa saba na 42. Iyi nkuru yatangajwe n’uwari ushinzwe kwamamaza ibikorwa bye Cindi Berger wavuze ko bababajwe no kubura umuntu w’ingenzi mu muziki cyane cyane ko atigeze aremba mbere yaho.

Yunganiwe n’ibindi byamamare byinshi ku isi byagiye bitangaza ko bibabaje kumva inkuru y‘urupfu rwe gusa hasabwe ko abantu bakubaha umuryango ukiri mu bihe bikomeye. Andrew Ridgeley babanaga mu itsinda rya Wham ! mbere y’uko Georg Michael yiririmbana ku giti cye we yavuze ko abuze umuvandimwe.

George ni umwe mu bahanzi bari bakomeye mu Bwongereza, yakoranye na Elton John wemeza ko ari umuririmbyi w’umuhanga. Yanyuze mu bibazo bitoroshye byiganjemo kugongana na polisi inshuro nyinshi afite ibiyobyabwenge ndetse yigeze kuvugwaho kuba umutinganyi, n’ubu apfuye nta mugore yigeze ashaka habe no kubyara umwana.

Source : BBC

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...