LATEST NEWS
Imyidagaduro
Umuhanzikazi Allioni yakoze impanuka y’imodoka ariko ararusimbuka
Publish Date: mercredi 30 décembre 2015
VISITS :713
By Admin

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukuboza 2015, Buzindu Uwamwezi Aline nzwi ku izina rya Allioni.umuhanzikazi Allioni yakoreye impanuka mu mujyi wa Kigali ariko ararusimbuka, imodoka yari atwaye ikaba yagonzwe n’igikamyo irangirika ariko ku bw’amahirwe uyu mukobwa ntiyatakariza ubuzima n’ubwo yabanje guhungabana no gukuka umutima.

Hari ahagana ku isaha ya saa mbiri z’umugoroba, ubwo umuhanzikazi Allioni yageraga ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali hafi y’ahazwi nka Car Wash, hanyuma mu buryo butunguranye aza kumva yagonzwe n’igikamyo cyagendaga gikurubana imodoka yari atwaye nawe akavuza induru ari nako abantu babibonaga nabo bamufashaga kuvuza induru ariko akabona iyo kamyo irakomeza kumukurubana.

Uyu muhanzikazi yabwiye Inyarwanda.com ko yumvaga ibye birangiye ariko akaba yatabawe n’Imana.

iyi nindirimbo amaze iminsi asohoye kandahano urebe
Numvaga ibyanjye birangiye, navuzaga induru nzi ko ariyo magambo yanjye ya nyuma kuri iyi si ariko Imana yandokoye. Uwari utwaye iyo kamyo nawe yaje kugera aho abasha guhagarara ariko ahita avamo yiruka azi ko napfuye, abantu batabaye basanga meze nabi ndetse banjyana ku bitaro bya Faisal ku Kacyiru ngo barebe ko ntacyo nabaye, numvaga mbabara ariko basanze ntacyo nabaye barambwira ngo ni uko yagendaga inkurubana nambaye umukandara.


Allioni yabwiye Inyarwanda.com ko ashima Imana cyane yarokoye ubuzima bwe kuko yari agiye gusoza nabi umwaka wa 2015, ndetse anashimangira ko azafata umwanya akayishima by’umwihariko kuko yabonye ko yamwongereye igihe cyo kubaho. Avuga ko n’ubwo imodoka yari atwaye yangiritse cyane, yari ifite


ubwishingizi akaba yizeye ko imodoka bazayimukoreshereza.

Allioni arashima Imana yarokoye ubuzima bwe ntagwe muri iyi mpanuka iyi modoka ikaba naniminsi yarayimaranye

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...