LATEST NEWS
New section No6
Umukobwa Bruce Melody yateye inda yaje kumwaka indezo
Publish Date: samedi 21 novembre 2015
VISITS :872
By Admin

Agasaro Diane umukobwa bivugwa ko Bruce Melody yateye inda, mu kanya azanye umwana ahahoze studio ya Super Level kugira ngo amuhe indezo.


Umwana wa Bruce Melody
Diane yahise asanga Bruce Melody hafi y’akabare kegereye iyi studio ya Super Level. Uyu muhanzi akimenya ko baje kumwaka indezo yahise yihisha mu nzu agiye gutangizamo studio ye.


Diane afashe umwana wa Bruce Melody

Mu rwego rwo kwigaragambya Diane yahise ashyira umwana hejuru y’imodoka ya Bruce Melody avuga ko atahava adahawe indezo ngo ajye kuvuza umwana kuko yaje abwira abantu ko umwana yabuze uko amuvuza kubera amikoro make.

Umwe mu bashoboye kuvugana na Bruce Melody yavuze ko ibyo Diane akora hari abantu babyihishe inyuma kugira ngo bamwicire izina. Bamwe mu bo Melody avuga ko ni abo amaze iminsi aburana nabo mu nkiko.

Uyu mukobwa wabyaranye n’umuhanzi Bruce Melody yatangiye ari umufana we birangira babaye inshuti kugeza amuteye inda nubwo mbere yabanje kubihakana, uyu munsi yazanye uwo mwana amusangisha Bruce Melody aho yanyweraga, ariko yanga kumwiyereka.

Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha umunyamakuru wari aho studio ya Super Level ikorera muri Kigali avuga ko nyuma y’aho Diane amenye ko Bruce Melody ahari yahisemo kumuzanira umwana ubu abantu akaba ari uruvunganzoka ku cyicaro cya Super Level, studio y’itsinda rya Urban Boyz.

M.Fils

IBITEKEREZO
Kalisa

Wa mukobwa we nako mugore ;ibintu mwakoze mwiherereye ;kandi akaba atargufashe ku ngufu ;kuza kwanika uwo mwana kugasozi urabona biguhesha ishema.Kuki utakwegera Bruce cyanga ngube waramuhamagaye uti nabyaye utegure ibirera umwana.Aho inda ntishobora kuba yariyundi ;ukaba uhisemo Bruce kubera ko afite ibiceli ?Utwara inda ukarinda ubyara uzi uwayiguteye ntu mumenyeshe hakiri kare.Yewe harahagazwe da !!!!!! Wabona uvuze ngo nta numéro ya téléphone ye wagiraga. Ubundi biranditswe muri Bibiliya ngo nta mugabo usambana hasambana umugore. Imana ikube hafi uwo mwana abone se.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda