LATEST NEWS
Imyidagaduro
Umukobwa yatwaye inda, se ararakara bya hatari amutegeka…
Publish Date: mardi 5 janvier 2016
VISITS :902
By Admin

1.Umukobwa yatwaye inda, se ararakara bya hatari amutegeka kujya kumwereka uwayimuteye, baragenda barahagera, umusaza yakunje isura bya danger
Umusaza ati ni wowe wantereye umwana inda sha !? Umuhungu ati ni njye muze, ariko reka mbanze nanakuzimanire.

Umusaza ati kazimanirwe n’abazimu, nta n’isoni…..(umuhungu aba amuciye mu ijambo) ati jya utuza vieux, inda sinayihakanye, ni njye wayimuteye, nabyara umuhungu nzaguha taxi ebyiri na miliyoni nk’eshanu zizakubera igishoro mu bucuruzi, umukobwa wawe yambwiye ko kuri banki bakwimye inguzanyo, bityo rero reka guhangayika ikitabuze hano ni amafaranga.

Nabyara umuhungu nzaguha ibyo, nabyara umukobwa byo kuko nkeneye agakobwa cyane nzaguha supermarket, nguhe ikibanza kiri i Bugesera n’isambu ya metero 80 kuri 50 iri i Rwamagana.

Umukobwa aba yitereye hejuru ati hanyuma se inda iramutse ivuyemo byagenda bite ? Umusaza ati ceceka wa mushenzi we, nivamo azagutera indi, urazana iby’imiteto mu mafaranga ?

2. Boss yahamagaye sekereteri amubwira ko bagomba kujyana isafari ( mu ruzinduko rw’akazi) mu cyumweru gitaha, sekereteri ahamagara umugabo we amubwira ko mu cyumweru gitaha atazaba ahari azaba yajyanye isafari na boss, umugabo wa sekereteri ahamagara ihabara rye ati icyumweru gitaha tuzaryoshya itegure umugore wanjye agiye isafari kandi azamarayo icyumweru ! Iryo habara riba rihamagaye umwana ryigishaga rimubwira ko mu cyumweru gitaha nta masomo ahari, umwana aba ahamagaye sekuru (boss) amubwira ko nta masomo mu cyumweru gitaha bityo ko azaza akamusura akahamara icyumweru,

sekuru (ari na we boss) aba ahamagaye sekereteri amubwira ko byahindutse ko batakigiye isafari kuko afite umushyitsi (umwuzukuru we), sekereteri aba ahamagaye umugabo we amubwira ko uruzinduko rwasubitswe ko atakigiye isafari, umugabo ahamagara ihabara rye aribwira ngo ntirizaze kuko umugore yahagaritse gahunda yo kujya isafari, ihabara rihamagara umunyeshuri waryo rimubwira ko amasomo ahari nk’ibisanzwe, umunyeshuri aba ahamagaye sekuru (boss) amubwira ko atakije kumusura kuko mwalimu yamubwiye ko amasomo ahari nk’ibisanzwe, sekuru (boss) ahamagara sekereteri amubwira ko bagomba kujya isafari kuko umushyitsi we atakije !!!!!!

M.Fils

IBITEKEREZO
O’KeyZ

Uransekeje cyanee ! Uranduhuye !!,Stress zipungutseho !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent Ibenge

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent...

NEW POSTS
Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...