LATEST NEWS
Imyidagaduro
Umunyarwenya Omondi agiye kongera gutaramira mu Rwanda
Publish Date: mercredi 18 novembre 2015
VISITS :103
By Admin

Umunyarwenya w’Umunyakenya Eric Omondi Eric Omondi n’umuhanzi Wyre bazataramira Abanyakigali ku wa 6 Ukuboza 2015, mu gitaramo kizabera kuri Car Wash.


Iki gitaramo kiziganzamo urwenya, kizaba gifite umwihariko wo gutegurira abazacyitabira ubwoko bunyuranye bw’inyama (Nyama cyoma).

Kizaba kinafite umwihariko wo gususurutsa abana, byitezwe ko bazazanana n’ababyeyi babo muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Jackie Mathege, uri gutegura iki gitaramo yatangaje ko biteze ko kizitabirwa nk’ibindi bitaramo Eric Omondi aheruka gukorera i Kigali mu kwezi kw’Ukuboza 2013.
Atumira abifuza kuzagorora imbavu zabo bose, ko bazaza kwifatanya n’uyu munyarwenya, bagataramana bishimira izi mpera z’umwaka wa 2015, bacurangirwa imiziki y’abahanzi b’ibyamamare nka Wayre.

Avuga kandi ko iki gitaramo kizitabirwa n’abandi bahanzi bakunzwe bo mu Rwanda, n’abandi banyarwenya ariko ko amazina yabo azatangazwa mu minsi mike iri imbere iki gitaramo gitangiye kwamamazwa.

Umunyarwenya Omondi ari ari mu banyarwenya bakomeye muri Afurika y’i Burasirazuba ; aho mu Karere agereranywa n’Umugandekazi Anne Kansiime, mu Rwanda ho agakunda akagereranywa n’umunyarwenya Arthur Nkusi n’abandi bazi gusetsa cyane.

Umuhanzi Wayre, nawe uzaza muri iki gitaramo yatangiye umuziki mu 2000.
Nawe aheruka gutaramira mu Rwanda inshuro nyinshi muri iyi myaka ishize, aho ahuruza abafana benshi uko aje.

Wayre uzwi mu ndirimbo nka Nakuntaka yakoranye n’Umunyarwandakazi Nirere Shanel, Cyuki, Nakumpenda Pia n’izindi. Ni umwe mu bahanzi b’ibyamamare muri aka karere bakora injyana ya RnB, Reggae

Wayre amaze gukorana indirimbo n’abandi bahanzi bakomeye muri Afurika barimo 2Face Idibia, P-square, Bebe Cool, Peter Miles n’abandi.

Izubarirashe

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent Ibenge

CAN 2017 : Abahungu ba Abedi Pele basezereye DR Congo ya Florent...

NEW POSTS
Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda

13-02-2017

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda

Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas Nahimana wamwicishije

10-02-2017

Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas...

Ntawe ukwiriye kuziza Umunyarwanda icyo aricyo cyangwa icyo yemera – Kagame

9-02-2017

Ntawe ukwiriye kuziza Umunyarwanda icyo aricyo cyangwa icyo yemera –...