LATEST NEWS
New section No6
Umutoza mukuru w’Amavubi Johnny Mckinstry yatangaje uwatezaga ibibazo mu ikipe
Publish Date: mercredi 16 décembre 2015
VISITS :1457
By Admin

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Johnny Mckinstry yemeje ko ari we wasabye Minisiteri y’Umuco na Siporo ko yahagarika Mashami Vincent wari umutoza wungirije mu Mavubi kugira ngo umwuka utari mwiza uvemo maze umusaruro wari warabuze uboneke.


Johnny Mckinstry na Mashami Vencent

Nyuma y’ amezi abiri gusa Johnny Mckinstry asabye ko Mashami Vincent wari umutoza wa APR FC aza kumwungiriza mu ikipe y’igihugu kugira ngo amufashe kugera ku nshingano ze, Mckinstry yahamije ko ari na we wifatiye icyemezo ko atagikeneye Mashami mu ikipe bityo anabisaba Minispoc.

Yagize ati :” Ijana ku ijana ninjye wasabye ko habaho impinduka. Nabitekerejeho mbere gato ya Cecafa mbibwira n’ubuyobozi bwa Ferwafa. Tuvuye muri Cecafa twaganiriye n’abayobozi ba Ferwafa na Minispoc mbabwira ko nifuza impinduka. Bambajije impamvu ndazibabwira. Na bo bati ni wowe mutoza mukuru icyo ushaka gukora ugikore.”

Mckinstry yakomeje avuga ko na mbere yo kugeza icyo cyifuzo ku bayobozi yabanje kwicarana na Mashami amubwira icyo yifuza.

Yagize ati”Ni icyemezo nafashe ndashaka kukigarukaho cyane kuko Mashami ubwe twaraganiriye mu buryo bw’ibanga kandi n’ibyo twaganiriye bizaguma ari ibanga. Njye numvaga kugira ngo tujye ku murongo mwiza nifuza ndetse dutere imbere kurushaho ari uko twakora ziriya mpinduka ; twarazikoze ubu turatekereza kwitwara neza muri CHAN. Impamvu nakoze ibi ni ukugira ngo tuzarusheho kwitwara neza nta kindi.”

Ku bijyanye no kuba ari we wisabiye ko Mashami agirwa umutoza wungirije uhoraho mu Mavubi, Mckinstry yavuze ko yamutoranyije agendeye ku makuru macye yari afite icyo gihe ariko ubu yamaze kumenya byinshi ari na yo mpamvu atakomeza kugendera ku bya kera.

Yagize ati :” Hari byinshi ntari nzi mu mezi atatu ashize. Nagendeye ku byariho icyo gihe nyine ariko buri munsi hari byinshi ugenda ubona. Ibyo twamenye rero mu byumweru bishize byatumye hari impinduka ziba kandi ni ku nyungu z’ikipe. Twabikoze kugira ngo ikipe itere imbere kurushaho.”

Mashami we, aganira na IGIHE yavuze ko abona umutoza mukuru ari urwitwazo yashakaga kuko ubwe yumva ko yakoraga igishoboka cyose ngo ikipe itere imbere kandi nk’igihugu cye nta mpamvu n’imwe yari gutuma atishimira ko Amavubi yatera imbere.

Mashami Vencent

Yagize ati :” Ni igihugu cyanjye nakoreraga. Nta n’umuntu undusha kugikunda. Ikindi kandi ni ko kazi kantunze nta mpamvu yari gutuma ntifuza iterambere ry’ikipe y’igihugu cya njye. Biriya ni ugushaka urwitwazo gusa sinshaka kubivugaho byinshi.”

Biravugwa ko akazi Mashami yakoraga mu Mavubi gashobora gusigarana Jimmy Mulisa usanzwe ari umutoza w’ikipe y’Isonga, ndetse anungirije ushinzwe tekiniki mu ikipe y’igihugu.


M.FILS

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...