LATEST NEWS
Imyidagaduro
Umwe mu bana babyinnye “Sitya Loss” ya Eddy Kenzo yapfuye
Publish Date: mardi 1er décembre 2015
VISITS :800
By

Itsinda ry’abana bamenyekanye cyane ku kazina ka Ghetto Kids babyinira umuhanzi Eddy Kenzo wo muri Uganda bamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Sitya loss’, Alex Ssempijja, umwe muri bo yitabye Imana ku mugoroba wo kuwa mbere mu mpanuka y’igare ahetse mugenzi we babyinana Patricia Nabakooza we ubu ari mu bitaro.

Uwitabye Imana ni uwitwa Alex Ssempijja w’imyaka 13, wari urangije amashuri abanza.

Eddy Kenzi yatangaje ko Alex yakomeretse ku ijosi yihutanwa mu bitaro bya Nsambya, nyuma ajyanwa ku bya Mulago muri Kampala ariko yitaba Imana ari koherezwa ahitwa Rubaga ngo yitabweho birenzeho.

Patricia we yasigaye mu bitaro bya Mulago aho ari gukurikiranwa n’abaganga nyuma Eddy Kenzo amujyana muri Clinic yigenga.
Uyu muhungu ngo yashyize Patricia ku igare maze aranyonga, ariko igare ricika feri aba bana bitura hasi bikomeye biza kuviramo urupfu uyu muhungu.

Ghetto Kids bamenyekanye cyane kubera indirimbo Sitya Loss ya Eddy Kenzo, ndetse batumiwe muri USA mu iserukiramuco ry’imbyino umwaka ushize.

Indirimbo baceza ya Sitya Loss kuri YouTube yarakunzwe bitangaje kuko yarebwe inshuro muliyoni zirenga 15 Ubu.

Itsinda ry’aba bana rigizwe na Bashir Lubega, Isaac Tumusiime, Fred Tumwusigye, Alex Ssempijja na Patricia Nabakooza.

Alex, yari yaravuye mu ishuri afite imyaka irindwi kubera kubura amafaranga y’ishuri kuko avuka ku muryango ukennye cyane.

Amaze kugaragaza impano yo kubyina ‘manager’ w’aba bana yamusubije mu ishuri, ubu inzozi ze ngo zari ukuzaba Perezida.

M.Fils

IBITEKEREZO
Man,u Emmy

Ayiweee Niyihangane Imana Imwakire Mubayo Kdi Bakomeze Bavure Uwo Wundi Bamwihanganisha

Nicolas

Yoo IMANA imuhe iruhuko ridashira


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...