LATEST NEWS
New section No6
Urupfu rwa Papy Safa John rwasigiye ibikomere ababanye na we
Publish Date: mardi 15 décembre 2015
VISITS :555
By Admin

Umuhanzi Safari John [Papy Safa John] wapfuye ku itariki ya 12 Ukuboza 2015 azashyingurwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ukuboza 2015 mu irimbi rya Busanza i Kanombe mu Karere ka Kicukiro.


Papy Safa John yakunzwe mu buryo bukomeye mu Rwanda mu mwaka wa 2005 kubera indirimbo yakoranye na Kelly bise ‘Umutima Ukunda’.

Iyi ndirimbo yakunzwe cyane kubera uburyo yacurangwaga inshuro nyinshi kuri Radiyo 10 by’umwihariko mu kiganiro ‘Duteze imbere umuziki nyarwanda’ cyakorwaga na MC Monday kuri Radiyo 10 ku Cyumweru nimugoroba.

iyi niyo ndirimbo yamenyekanyeho cyane

Safa Papy John, yavutse mu 1966 ashiramo umwuka mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 12 Ukuboza afite imyaka 49 y’amavuko. Yazize indwara ya Diyabete yari amaranye igihe nk’uko byemezwa n’abo mu muryango we.

Imihango yose gusabira no gusezera gikirisitu umurambo wa nyakwigendera izabera muri Centre Christus i Remera kuri uyu wa Kabiri guhera saa yine z’igitondo hanyuma ashyingurwe mu irimbi rya Busanza i Kanombe.

Umurambo wa Papy Safa John uracyari mu buruhukiro bw’ibitaro bya CHUK, Uzahavanwa mu gitondo cyo kuwa Kabiri ujyanwe mu Kiliziya ahazabera igitambo cya Misa yo kumusezeraho.

Papy Safa John yapfuye asize abana bane yabyaye ku bagore babiri batandukanye. Yari umuhanzi ufite ubuhanga mu muziki wa Live, yacurangaga piano na gitari.

Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1966 gusa iwabo ku ivuko ni mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu aho yabaye igihe gito ahita ajya kuba i Burayi.

Mu mwaka wa 2005 nibwo yamamaye cyane mu muziki wo mu Rwanda kubera indirimbo ‘Umutima Ukunda’ nyuma asa n’uburiwe irengero.

Muri Nyakanga 2015, Pappy Safa John yatangaje ko agiye kongera kwigaragaza mu ruhando rwa muzika mu cyo yari yise manda ya kabiri gusa apfuye atabigezeho.
Urupfu rwe rwasigiye ibikomere umuryango n’ababanye na we akora umuziki.

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye Ubutabera

28-06-2017

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye...

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

27-06-2017

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri...

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...