LATEST NEWS
Imyidagaduro
Uwari umutoza wa Rayon Sport yeguye ku mirimo ye
Publish Date: jeudi 25 février 2016
VISITS :117
By Admin

Nyuma y’amezi ane atoza Rayon Sports, Ivan Minnaert yeguye ku mirimo ye kuko abayobozi be batubahirije ibyo bamusezeranyije.



Ivan Minnaert hamwe na Masudi juma

Minnaert yatangaje ubwegure bwe nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0.
Mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati “Neguye ku mpamvu zitari iz’amikoro, ni izindi ziri hanze y’imikino.”

Umutoza wa Rayon Sports yirinze kuvuga impamvu zitumye yegura amaze gutsinda imikino ibiri ya Gicumbi na Kiyovu Sports n’uwo yanganyije na AS Muhanga.
Yagize ati “Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo nagejeje ku buyobozi ubwegure bwanjye, nashimira abakinnyi uko bitanze n’abayobozi bakora cyane ngo ikipe itere imbere.”

Ivan Minnaert avuga ko bimwe mu byo ubuyobozi bwamusezeranyaga batabikoraga yemera gutegura no gutoza uyu mukino nk’umutoza w’umwuga.

Minnaert yashimiye abafana bamubaye hafi avuga ko yifuza kuzagaruka mu Rwanda mu ikipe ifite abakunzi nka Rayon Sports.

Muri uyu mwaka w’imikino Rayon Sports yayobowe n’abatoza Habimana Sosthene akomeza yungirije David Donadei na we wasimbuwe na Ivan Minnaert kuva muri Nzeli 2015.

Ivan Minnaert yavuze ko hari amakipe menshi amushaka mu gihe Rayon Sports ayisigiye Masudi Juma wari umwungirije ugomba gutegura umukino wa Espoir kuri stade ya Kigali tariki ya 2 Werurwe 2016.

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...