LATEST NEWS
New section No6
Paccy yashyize abwiza ukuri LickLick n’ icyo amutekerezaho
Publish Date: lundi 2 novembre 2015
VISITS :613
By Admin

Uzamberumwana Oda Paccy umuraperikazi bakunze kwita Paccy, mu myaka itatu ishize atuwe indirimbo yiswe “Ntabwo mbyicuza” na Producer Licklick ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika banabyaranye, Paccy yamwishyuye indi nawe yise “Ntabwo mbyicuza” avuga ko ibyo yakamubwiye barebana aribyo yahisemo kunyuza mu ndirimbo.

Ibi benshi bagiye bavuga ko ari nk’umukino w’aba bombi wo kugirango amazina yabo abe yaguma mu itangazamakuru, Paccy asobanura ko agahunda yatewe na Licklick ariwe n’Imana bakazi gusa.

Ahubwo ko ibivugwa ari bike kuruta ibisigara ku mutima.
Mu kiganiro na Radio 10 , Paccy yatangaje ko iyo aba ari nk’umuntu ucika intege atajyaga kuba agikora muzika. Ariko kubera inshuti n’umuryango we bamuhora i ruhande atigeze yiheba cyane aho agiraniye ibibazo na Licklick.

Indirimbo “Ntabwo mbyicuza” ya Licklick yibasiraga Paccy inamucyurira mu gihe bakundanye ndetse bakanabyarana umwana w’umukobwa. Muri iyi ndirimbo, Licklick hari aho agira ati : “Kukubura no kukwibagira ntabwo mbyicuza, uwo ndi we, guhinduka ntabwo mbyicuza, byinshi ntabwo mbivuga ni mu mutima… iruhande rwanjye wahaciye inzira yanyerekaga aho uzagwa mu maganya…”

Muri iyi ndirimbo Licklick aba ari kumwe n’umuraperi K8 Kavuyo, humvikanamo andi magambo akomeye cyane nk’aho bavuga bati : “Mbega ubuzima bwari bubishye, ibikomere byo ku mutima byanteye inkovu zitazashira… kukubura sinicuza, sinzigera mpangayika…” Ibi byose n’ibindi birimo bikaba byarabwirwaga Paccy wakundanye akanabyarana na Licklick.

Nyuma y’aya magambo, Paccy yaje guhumuka nk’uko yabitangarije Radio10 , bituma atekereza kure abona ko adakwiye guheranwa n’amateka y’ibyo yanyuzemo we na Licklick, afata icyemezo cyo kwita cyane ku byamuteza imbere.

Yanahise afata icyemezo cyo gukora nawe indirimbo yitiranwa n’iya Licklick ndetse yagiye hanze mu mpera z’iki cyumweru gishize. Muri iyi ndirimbo, Paccy nawe aba acyurira Licklick kandi amumenyesha ko yahindutse, ikumvikanamo n’andi magambo akomeye aba abwirwa Licklick.

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...