LATEST NEWS
Imikino
Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa
Publish Date: samedi 11 février 2017
VISITS :587
By Admin

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Hatumimana Christian na Uwera Jeanette yabataye muri yombi, bakurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo no gutanga ruswa mu matora aheruka gukorwa mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda.

Aya matora yasize Nkurunziza Gustave usanzwe ari umuyobozi atsinze n’amajwi 18 ku icyenda ya Leandre Karekezi, yakurikiwe n’ amakuru yacicikanaga ko hari amafaranga atagira ingano yatanzwe kugira ngo bamwe mu bayobozi b’amakipe babe batora Nkurunziza Gustave.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali SP Hitayezu Emmanuel, yavuze ko Hatumimana Christian usanzwe ari umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda hamwe na Uwera Jeanette usanzwe ari umubitsi waryo, bari mu maboko ya Police kuva kuwa gatatu tariki ya 8 Gashyantare 2017.

Avugana n’Igihe.com dukesha iyi nkuru yagize ati : “Ni byo abo bayobozi babiri bari mu maboko ya Police,ibyaha bakurikiranyweho harimo kunyereza umutungo w’iri shyirahamwe. Kuba bifite aho bihuriye no gutanga ruswa mu matora, biri mu byo tugikurikirana kuko iperereza riracyakomeje”.

SP Hitayezu Emmanuel yakomeje avuga ko iperereza ryabaye rifashe abo bayobozi bombi (umubitsi n’umunyamabanga) gusa ko kugeza ubu bagikurikirana ngo barebe niba haba hari abandi baba bari inyuma yabyo.

Kuwa gatandatu tariki ya 4/2/2017, kuri stade Amahoro, habereye amatora y’umuyobozi mushya mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball, FRVB, wagombaga gusimbura Nkurunziza Gustave wari usanzwe ayobora iri shyirahamwe gusa na we akaba yari mu biyamamaje kongera kuyobora nkuko amategeko abimwemerera.

Nkurunziza Gustave wari waragiye anengwa na benshi mu bakurikiranira hafi uyu mukino kubera uburyo wagendaga usubira inyuma umunsi ku munsi, yaje gutsinda amatora ku buryo butunguranye yegukana amajwi 18 kuri 27 y’abatoye kuri uwo munsi, ni ko kongera kuba umuyobozi w’ iri shyirahamwe atsinze Karekezi Leandre wahoze ari Mayor w’akarere ka Gisagara.

Amakuru yahise atangira gucicikana nyuma y’aya matora, ni uko abayobozi b’amakipe bagera kuri 20 muri 27 bagombaga gutora, ngo baje kuganirizwa mbere, aya makuru avuga ko buri umwe yaba yarahawe ibihumbi magana atandatu (600 000Frw) ngo azatore Nkurunziza Gustave asubire ku buyobozi.

Aya mafaranga agera kuri miliyoni 12 mu manyarwanda(12 000 000FRW), bivugwa ko yaje kuva kuri "Compte" ya komite olimpike icyumweru kimwe mbere y’amatora, ashyirwa kuya FRVB muri gahunda ya Solidarite Olimpike nkuko amakuru akomeza abitangaza. Aya mafaranga aho gukoreshwa mu iterambere ry’uyu mukino, akaba yarahise ashorwa mu matora nkuko bitangazwa, gusa iperereza rikaba rigikomeje.

Christian Hatumimana wari umunyamabanga ni umwe mu batawe muri yombi

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze