LATEST NEWS
New section No6
Wari uziko Mukunzi Yannick yahamagawe mu Mavubi kandi arembye
Publish Date: mardi 23 août 2016
VISITS :1050
By admin

Abakurikiye imikino ya gisirikare yaberaga hano i Kigali babonye ko uyu musore yagaragaje ko afite imvune,gusa amakuru agera kuri Rushyashya avugako yahamagawe afite imvune ishobora no gutuma adakinishwa.

Ibi si ubwambere tubibonye mu ikipe y’igihugu kuko abenshi baribuka ubwo Rusheshangoga yahamagarwa mu ikipe yagombaga gukina CHAN kandi yari yaravunikiye muri Cecafa.

Iyo ikipe y’Amavubi ishyizwe ahagaragara abenshi batangira kwibaza ku bushobozi bw’abakinnyi bahamagawe,icyo bashingiyeho ahanini bijyanye n’imyitwarire y’umukinnyi runaka,muri aba bakinnyi 26, ntiahrimo Kwizera Olivier mu gihe kandi Ndoli Jean Claude yagarutsemo, hamwe na Bonheur wa Kiyovu SC.


Ndori kuri ubu ni umukinnyi wa AS Kigali
Ndoli Jean Claude ni umukinnyi umaze iminsi itaragera ku kwezi yirukanwe mu ikipe ya APR FC noneho guhamagarwa mu ikipe y’igihugu mugihe no mu ikipe yirukanwemo atarahabwaga umwanya wo gukina wakibaza icyagendeweho,aha ninaho abasesengura umupira wo mu Rwanda bahera bavugako mu ikipe y’Amavubi hadahamagarwa ushoboye ahubwo hahamagarwa ushobora kugira icyo atanga.

Mu bakinnyi bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu, harimo ; Iradukunda Eric (AS Kigali), Nsabimana Aimable (APR Fc), Nkizingabo Fiston (APR Fc), Niyonzima Olivier ’Sefu’ (Rayon Sports), mu gihe Buteera Andrew (APR Fc) yagarutse ndetse na Twizeyimana Onesme wa APR FC wakinaga muri AS Kigali mu mwaka ushize w’imikino.


Abakinnyi 26 bagomba guhangana na Ghana :

Abazamu : Ndayishimiye Eric (Rayon Sports), Ndoli Jean Claude (AS Kigali) & Hategikimana Bonheur (SC Kiyovu).

Ba myugariro : Rusheshangoga Michel (APR Fc), Iradukunda Eric (AS Kigali), Imanishimwe Emmanuel (APR Fc), Ndayishimiye Celestin (Police Fc), Rugwiro Herve (APR Fc), Usengimana Faustin (APR Fc), Manzi Thierry (Rayon Sports) & Nsabimana Aimable (APR Fc).

Abakina hagati : Mugiraneza Jean Baptiste (Azam Fc, Tanzania), Mukunzi Yannick (APR Fc), Niyonzima Haruna (Yanga,Tanzania), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc), Buteera Andrew (APR Fc), Bizimana Djihad (APR Fc), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sports), Nkizingabo Fiston (APR Fc), Ally Niyonzima (Mukura VS), Habimana Yussuf (Mukura VS) na Niyonzima Olivier (Rayon Sports).

Ba rutahizamu : Twizeyimana Onesme (APR Fc), Usengimana Danny (Police Fc), Sugira Ernest (AS Vita, DR Congo) na Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya).

Ntakirutimana Alfred

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura mbi

Irene Uwoya uzwi nka “Oprah” yahishuye ko yikundira abasore bafite isura...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...