LATEST NEWS
Imikino
WhatsApp na Facebook ku isonga mu bitera gucana inyuma ku bakundana
Publish Date: dimanche 27 décembre 2015
VISITS :360
By Admin

Umuhanga mu byerekeranye n’imibonano mpuzabitsina witwa Tracey Cox yatangarije DailMail ko kuri ubu guca inyuma uwo ukunda cyangwa uwo mwashakanye bimaze gufata indi ntera ihambaye biciye mu ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga cyane cyane nka facebook na Whatsapp.

Guca inyuma uwo mukundana si ukuba wakoze imibonano mpuzabitsina nyirizina n’undi muntu.

Ababayeho hambere bari bamenyereye ko umugabo cyangwa umugore utari uwawe, mudahura ngo musomane, ngo muganire mwizihirwe muzire rutangira mugere no mu mabanga yimbitse y’urukundo cyangwa amabanga y’imibonano mpuzabitsina.

Igitangaje kuri ubu, nk’uko iyo mpuguke yabisobanuraga, biciye muri izo mbuga nkoranyambaga, umuntu abasha kuganira n’umuntu aho usanga uwo muganira ari wowe wenyine yitayeho atitaye ku mukunzi wawe cyangwa umugabo cyangwa umugore wawe.Ibi bituma rimwe na rimwe aguterera intero y’ibiganiro bikwiriye gusa hagati y’abakundana ubwabo, nawe ntumenye igihe wikiririje ubwo bukaba ari ubundi buryo bwo guca inyuma uwo ukunda no kwangiza urukundo nyakuri warumufitiye.

N’ubwo benshi batabyitaho ngo babihe agaciro, rimwe na rimwe bakumva ntacyo bitwaye ku rukundo nyakuri, guca inyuma uwo ukunda mu bitekerezo no mu biganiro no mu gusabana, ni bibi cyane kuko byangiza urukundo warufitanye n’umukunzi wawe, bituma urushaho kuba imbata y’imbuga nkoranyambaga kandi ikibi kurushaho ni uko byoroshye cyane kugwa muri uwo mutego.

Kugira urukundo nyakuri birashoboka ukoresha izo mbuga nkoranyambaga , ariko bisaba ingufu zirenzeho, gufuhira no kurengera urukundo rwawe wirinda ko rwakwangirika kubera gusabana n’abandi kuko uko ugenda usabana nabo niko nabo bagenda bakwigarurira kuko akenshi ntabwo uba uzi intego bagufiteho.

Facebook na WhatsApp biri ku isonga mu bituma abantu bata urwo bari bambaye bakimura abo bimitse mu mitima yabo bagashamadukira abahora ku murongo babawira utugambo twiza twerekeza ku rukundo ndetse bikazafata n’indi ntera ugasanga banaganiriye birenze ku buryo bigera no ku mabanga y’imibonanano mpuzabitsina.

Hari bamwe mubo twaganiriye hano mu mujyi wa Kigali bavuga ko hari abasore n’abakobwa bakoresha ubu buryo bw’itumanaho bakohererezanya amafoto n’amashusho y’ubushotoranyi ku buryo bigira uruhare mu gucana inyuma kw’abashakanya ndetse n’abakundana.

Mu buhamya bwe, Rutabashwa(izina ryahinduwe) yatubwiye ko akunze kwfashisha WhatsApp akoherereza abakobwa amafoto abakurura ndetse n’amashusho bikarangira yabagezeho nta nkomyi kubera imbuga nkoranyambaga.

Hakwiye kubaho kwitonda cyane mu busabane abantu bagirana n’abatari abakunzi babo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga kuko bimaze kugaragara ko gucana inyuma n’izindin ngeso bijyana zifata indi ntera.

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Umunsi w’abakundana ‘Valentine’s Day’ wijihijwe gitore

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino...

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi...

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze