LATEST NEWS
Imyidagaduro
Yanga Africans yashyize ku isoko Haruna Niyonzima
Publish Date: mardi 29 décembre 2015
VISITS :348
By Admin

Ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania yashyize ku isoko umukinnyi Niyonzima Haruna nyuma yaho mu minsi yashize yari yaramuhagaritse igihe kitazwi.

Kuri uyu wa mbere ni bwo ikinyamakuru cyo muri Tanzaniya cyitwa Mwananchi cyatangaje ko ikipe ya Yanga Africans yamaze gushyira ku isoko Haruna Niyonzima nyuma y’ibiganira babanje kugirana.

Niyonzima yatangarije Mwananchi ko ikipe ye yafashe icyemezo cyo kumugurisha kandi ngo ntashobora kukirwanya kuko afitanye na yo amasezerano.
Yanga yamaze no gushyiraho ibiciro uyu mukinnyi azagurishwaho bingana n’amadorali ibihumbi 200.

Ni nyuma y’aho tariki ya 17 Ukuboza uyu mwaka ni bwo ibinyamakuru byo muri Tanzania byari banditse ko uyu mukinnyi yahagaritswe igihe kitazwi kubera imyitware mibi.

Iyo myitwarire ni ugutinda gusubira muri Tanzania mu ikipe ye Yanga Africans ubwo yari avuye mu ikipe y’igihugu yakinnye CECAFA muri Ethiopia, kapiteni w’Amavubi Niyonzima Haruna.

Umutoza wa Yanga Africans Hans Van Pluijm yari yabwiye The Citizen ko nyuma yo gukinira Amavubi mu majonjora y’igikombe cy’Isi na Libya na CECAFA yabereye muri Ethiopia uyu mukinnyi yatinze gusubira ku kazi ke.

Umutoza Pluijm avuga ko Niyonzima yataye akazi iminsi igera ku 40 atanga urugero kuri mugenzi we Mugiraneza Jean Baptiste “Migi” ukinira Azam FC we wahise asanga bagenzi be nyuma ya CECAFA.


Nyuma yo kuva muri CECAFA, Yanga yakinnye shampiyona inganya na JKT Mgambo kuwa Gatandatu, ubu bari kwitegura gukina na African Sports.

Yanga ivuga ko Niyonzima yari yaje mu ikipe y’igihugu atasabye uruhushya nyamara tariki ya 4 Ugushyingo 2015 yari yasabye imbabazi zo kudasubira aya makosa.
Uyu mikinnyi yerekeje muri Tanzania muri 2011 aho yaravuye mu ikipe ya APR FC akaba yari yogereye amasezerano uyu mwaka ugitangira wa 2015.

M.Fils

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Urban Boys yafashe ingamba ku byayivuzweho

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Kugona bigiye kubonerwa umuti ubivura

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Hazashyirwaho isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Lambert Byemayire

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

Ubusambanyi bwa Wema Sepetu na Kalisah bwatumye nyirakuru yiyahura

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...