LATEST NEWS
Itohoza
440,000$ : Ikiguzi cya RNC ngo yumvikanishe gahunda yayo muri Congres y’America
Publish Date: lundi 2 octobre 2017
VISITS :3472
By Admin

Tribert Ayabatwa Rujugiro, umunyarwanda w’umukire yishyuye amadolari ibihumbi n’ibihumbi i company yo muri leta zunze ubumwe z’America ngo imufashe kugeza abambari ba RNC muri congres y’America.

Rujugiro abicishije muri Himbara David amaze kwishyura i company yitwa Podesta Group yamaze kubahuza n’umwe mu bagize congres y’America Christopher Henry Smith akaba anakuriye agakomite gashinzwe ububanyi n’amahanga agace ka Afrika.

Sibyo gusa kuko iyi company Podesta Group yanakoze video kamamaza Himbara. Iyi video yari iteganijwe guca ku ma television yo muri America ariko kugeza ubu amakuru dukesha KT Press aravuga ko hataramenyekana niba yarabashije kunyuraho.


Himbara David na Maj. Higiro Robert

Iyi company kandi nyuma yo kwishyurwa inshuro nyinshi na Rujugiro abicishije muri Himbara yamaze kubabonera umwanya kuri uyu wa Gatatu kugirango bajye imbere ya congres muri ka ga komite gakuriwe na Christopher Henry Smith. Himbara biteganijwe ko ari bube ari kumwe na Maj. Robert Higiro, umaze iminsi arwanya leta y’u Rwanda nyuma yo guhunga kubera imyitwarire mibi yari afite akiri mu ngabo z’u Rwanda (RDF).


Tribert Ayabatwa Rujugiro

Tubibutse ko Rujugiro yigeze kuba ariwe muherwe mu Rwanda ariko muri 2008 yafatiwe mu Bwongereza azira kunyereza imisoro maze arekurwa amaze kwishyura akayabu ka miliyoni 7.1$ ku rwego rukusanya imisoro rw’Abongereza. Yigeze kandi kuba ashakishwa muri South Africa nabwo kubera kutishyura imisoro mu bucuruzi bw’itabi, icyo gihe nibwo yatangiye kwikoma leta y’u Rwanda ko itamuvuganiye mu mafuti ye yo kunyereza imisoro.
Tubibutse kandi ko taliki 25 Nzeli 2017, Ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA) cyateje cyamunara inzu ye UTC iherereye mu mujyi rwagati nabwo kubera kutishyura imisoro ya leta.

Taliki 20 Nyakanga, imenyekanisha ryakozwe na Podesta Group nkuko biteganijwe n’amategeko y’America rigaragaza ko Rujugiro yatanze 30,000$ kuri iyi company ndetse hanagaragara nandi 30,000$ yishyuwe taliki ya 20 Mata 2017.

Kuva Nzeli 2014, Rujugiro amaze kwishyura 440,000$ (asaga miliyoni 375 mu manyarwanda) kuri iyi company Podesta Group kugirango imufashe kwishyura bamwe mu bagize congres y’America barimo Christopher Henry Smith n’inshuti ze kugira ngo batege RNC amatwi muri gahunda ze zo kurwanya leta.

Rujugiro hamwe n’abambari ba RNC barimo Himbara n’abandi barahiriye ko bagomba gukora ibishoboka byose bagahungabanya ibyo abanyarwanda bamaze kugeraho.

Himbara wabaye intwaro bakoresha bashaka kwiyegereza bamwe mu babatega amatwi yiyita ko ari umuhuzabikorwa w’icyiswe “Democracy in Rwanda Now”. Uyu Himbara yari amaze igihe ayobya uburari ko ntaho ahurira na RNCariko ukurikiye amajwi ari gucicikana mu bitangazamakuru avuga k’umuryango wa Rwigara, biragaraga ko Himbara afite uruhare rukomeye mu bikorwa RNC.

Turakomeza kubakurikiranira ibya Himbara na Higiro Robert muri Congres ya America…

Cyiza D.

IBITEKEREZO
Vuguziga

IYI NKURU NDUMVA NTAGITANGAZA KIRIMO AHUBWO MWASHATSE GUHESHA AGACIRO HIMBARA. NA MAJORO NONESE KO AMAFRANGA ARI AYA RUJUGIRO NTAFITE UBURENGANZIRA BWO KUYAHA UWASHAKA ? DOREKO NA FPR YAYARIYEHO NAHUBUNDI MURIMO MURAMAMAZA BARIYA BAGABO KURUGERO BATARAGERAHO

ABA KO MBONA ARI ABATUTSI KOKO BABUZE IKI MU RWANDA !! ABO KWA RWIGARA BO NI NTERAHAMWE !! KAYUMBA WE SE BITE NTAHERUTSE TUTERWA ISASU MUNDA ?? NABAHUTU KOMBONA UBU MUBUTEGETSI BISANGA ABA BATUTSI BABUZE IKI ?? BAJE TUKUBAKA IGIHUGU AHO KWIRIRWA BABUNGA AMERICA NU BURAYI !!

ndumiwe

uti bagahungabanya ibyo abanyarwanda bamaze kugeraho (kagame= abanyarwanda= u Rwanda) hahahah


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Umunya-Canada yahishuye uko yasahuwe n’umugore wa Safi nyuma y’igihe baryamana

Umunya-Canada yahishuye uko yasahuwe n’umugore wa Safi nyuma y’igihe...

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...