LATEST NEWS
Itohoza
Abacamanza muri ICC basabwe kudasesa urubanza rwa Visi Perezida wa Kenya
Publish Date: samedi 16 janvier 2016
VISITS :984
By Admin

Ubushinjacyaha mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rukorera mu Buholandi ejo kuwa kane bwasabye abacamanza muri urwo rukiko kudasesa (kutajugunya) urubanza rwa Visi perezida wa Kenya, William Ruto, nk’uko babigenje umwaka ushize ubwo bahagarikaga kuzongera kuburanisha Perezida Uhuru Kenyatta bavuga yuko nta bimenyetso bihagije byarigutuma urubanza rukomeza !

Ruto w’imyaka 49, ICC umukurikiranyeho uruhare yaba yaragize mu bwicanyi n’ubundi bugome byakozwe muri Kenya nyuma y’amatora ya 2007, aho abantu basaga 1300 bishwe n’aho abagera ku bihumbi 600 bagakurwa mu byabo.

Umushinjacyaha Anton Steynberg yabwiye abacamanza baburanisha urwo rubanza yuko ibimenyetso bishinja uwo Visi Perezida bihari kandi bihagije ariko abamuburanira bakavuga ko urubanza rwaseswa kuko ibyo bimenyetso bidahari ngo ibihari ari ibifitirano gusa ! Bimwe mu bimenyetso uwo mushinjacyaha yatanze ni amanama Ruto yakomeje kujyamo iwabo Rift Valley aho yafatanyaga n’abamwe mu bayobozi bo mu bwoko bwe bw’Abakalenjin gutegura umugambi wo kwica Abakikuyu.

Yavuze yuko ibyavuye muri ayo mana kwari uguhamagarira urubyiruko kwica, gutwika no gusahura ngo kandi ibyo koko byarakozwe.

Nyuma y’ubwo bwicanyi bw’akurikiraniwe hafi cyane n’amahanga, ICC yahisemo gukurikirana abantu batatu bavugagwa kuba ku isonga ry’izo mvururu. Abo ni Uhuru Kenyata waje gutorerwa kuba Perezida wa Repubulika na William Ruto yagize Visi Perezida we. Undi ni umunyamakuru, Joshua arap Sanga w’imyaka 40. Ruto na Sanga ni Abakalenjin naho Kenyatta aba Umukikuyu.

William Ruto, Joshua arap Sanga, na Uhuru Kenyatta

Mbere yo gusesa urubanza rwa Kenyatta ubushinjacyaha bwakomeje kwinuba buvuga yuko guverinoma ayoboye yakomeje kwimana ibimenyetso bya ngombwa byari gutuma ahamwa n’ibyaha ariko abamuburaniraga bakavuga yuko bitabaho yuko uregwa yitangira ibimenyetso bimushinja, ahubwo ari akazi k’ubushinjacyaha kubyishakishiriza !

Casmiry Kayumba

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Nibogora Lydie warutuye mu Mujyi wa Bujumbura ( mu Ijabe ) yishwe bunyamanswa

Nibogora Lydie warutuye mu Mujyi wa Bujumbura ( mu Ijabe ) yishwe...

Amakimbirane hagati ya Company zitwara abagenzi Nyabugogo na RITCO (Rwanda Interlink Company Limited)

Amakimbirane hagati ya Company zitwara abagenzi Nyabugogo na RITCO (Rwanda...

NEW POSTS
Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda

13-02-2017

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda