LATEST NEWS
Itohoza
Abantu bataramenyekana bigabije urugo rw’Umwami Kigeli biba impano ze zose
Publish Date: mardi 1er novembre 2016
VISITS :9747
By Admin

Mugihe hategerejwe imyanzuro yanyuma iva munana iterana none kuri uyu wa gatanu, hagati y’abagize umuryango w’Umwami Kigeli bari hanze y’Igihugu n’ Itsinda rigizwe n’abantu icyenda bavuye I Kigali bayobowe na Pasiteri Mpyisi Ezra wahoze ari umugaragu w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, bakaba bari mu biganiro aho muri Amerika bigamije kureba uburyo Umwami yatabarizwa mu Rwanda.

Amakuru ava muri Amerika aravuga ko impano zose z’ Umwami Kigeli zibwe n’abantu bataramenyekana. Umukarani w’ Umwami Kegeli w’umuzungu yabwiye umwe mubo mu muryango w’umwami kigeli waduhaye aya makuru ko ntakintu gisigaye mu nzu, Umwami bamwibye ibintu bye birimo n’Impano zose yari afite harimo nizo yaherukaga gukura mu Bwongereza ku isabukuru ye y’amavuko.

Umwami Kigeli ahabwa Impano

Kuwa 29 Kamena 2016 ; Umwami agana mu cyumba cyabereyemo ibirori

Amakuru Rushyashya yabashije kumenya avuga ko Umwami yahawe impano zitandukanye akajya agenda azirunda ahantu hamwe ngo azazitahane I Rwanda.

Twanamenyeko hashyizweho Avoka ngo akurikirane ibintu bye byibwe. Iki kibazo ngo kikaba cyamenyeshejwe Police.

Mpyisi yatangaje ko ari abo mu muryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa ndetse n’abo hafi yawo, nibamara kubona igikwiye gukorwa bazitabaza leta.

Pasiteri Mpyisi Ezra mu kiganiro n’abanyamakuru

Mu kiganiro baherutse kugirana n’itangazamakuru kuwa 21 Ukwakira 2016, abagize Umuryango w’Umwami Kigeli V bari mu Rwanda bahurije ku cyifuzo ko Umugogo we watabarizwa mu Rwanda, ariko bavuga ko hari byinshi bikirebwa ndetse bikeneye kuganirwaho kugira ngo umwanzuro wemezwe.

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
Ruhago

UMUGANI WA SERUGARUKIRAMFIZI YARIGISAMBO CYANE. NIJORO ABAJURA BAZA KWIBA INKA ZE MUGIHE BAKURAMO IMYUGARIRO UMUGOREWE. ARABYUMVA. AKANGURA SERUGARUKIRAMFIZI. ATI KANGUKA WUMVE ICYO GIKOMA IMYUGARIRO UNDI ATI NDEKA NISINZIRIRE IGIKOMA UTAMPAYE. NKICAYE URAKIMPA NICUYE ??? UWO MWAMI UTARATASHYE ARI MUZIMA KUKI BARWANIRA KO ATAHA. NTABUZIMA AGIFITE ???

fabius

aba bagabo bateye ubwoba babonye ko umwami uitahiye mwijuru bati tuzongera kubaho gute.none bahisemo kwiba mgo bamare kabiri ariko se ninishira baziba nde ?umwami naruhukire mumahoro.bamuzane aruhukire bamukure iruhande rwibyo bisambo

Ana

Yanarapfuye disi afite icyizere cyo gutaha !!! yajya nye agahinda kueri.

Jim

uriya mugabo wirabura uri inyuma y'umwami niwe wabiteruye police imukurikirane erega umuntu yibwa nusanzwe amuzi ntabwo yibwa nuvuye kure cyokora umwami bamuherekeje nabi bamuhemukiye Benzige ntabwo yakora ibyo pe barabanye imyaka ahubwo abobarikumwe biteye isoni kuko ibyumwami byari kuzasigara kurwibutso rwe bakajya babimwibukiraho .

Kim

yewe ibyisi nibyisi koko ibyo umwami amashitani yabyitwariye nakumiro muramuhemukiye mwigahanwa n' Imana ibye byari kuzahora ari urwibutso rwe Imana ibahane .

Claude

ibyo bisambo byo muri Amerika byamubaga inyuma nibyo byamwibye ninde muntubusanzwevwabacaho akajya kwiba bamureba ? babonye ko byanze bikunze umwami agomba kuza i Rwanda bati turahobye reka tumwibe sha Imana izi uwibye aragowe ahemukiye ubusa kandi n'umwami aho ari arabareba ibyo barimo byose ayo mashitani mumuzane i Rwanda yiruhukire ntabo yari kumwe nabo bamurinze urakoze rushyashya kutugezaho amakuru nyayo .


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Malawi : Vincent Murekezi afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda

Malawi : Vincent Murekezi afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda

Kamonyi : Abantu bose bifashe impungenge nyuma yo kumva icyo Tuyishimire Alexis yahoye umubyeyi we

Kamonyi : Abantu bose bifashe impungenge nyuma yo kumva icyo Tuyishimire...

Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana Miliyoni 51 ya PL

Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

NEW POSTS
Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

27-06-2017

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri...

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...