LATEST NEWS
Itohoza
Abanyamerika barenga 12.000 bohereje ubutumwa kuri Twitter basaba ko Perezida Trump yakwicwa muburyo bwa vuba
Publish Date: jeudi 9 février 2017
VISITS :3010
By Admin

Biragoye kuba umuntu agera aho adashobora kwihanganira ibikorwa by’undi akajya kukarubanda agahamagarira abandi ngo bamwice.

Ikindi iyaba twese twatekerezaga ko nta kintu nakimwe kibaho nta mpamvu. Ibi ndabivuga kubera ko bitapfuye kwikora ngo Perezida Donald Trump atorwe mu gihugu cyigihangage nk’Amerika, gituwe n’abaturage barenga miliyoni 322.

Nubwo Trump amaze igihe gito abaye Perezida, mu byemezo agenda afata bigatigisa benshi muri Amerika ndetse n’abatari bake ku isi, ariko abantu bajye basubiza amaso inyuma bibuke ko ari Perezida wemewe watowe n’abaturage, maze ibyo bavuga byose babivuge babanje gutekereza kubera ko atazavaho icyo yashyiriweho kidakozwe.

Ikindi bajye bazirikana umugani uvuga ngo ubuze uko agira, agwa neza. Benshi banyumve neza ntabwo mushyigikiye mubyo akora, ariko ni perezida w’igihugu wemewe ahubwo nibatuze abategeke abashoboye bafate bakomeze, abadashoboye bajye mu ishyamba nibibakundira.

Ibi rero mbivuze mbitewe n’inkuru yasohotse mu binyamakuru bitandukanye nka Daily Mail yanditse inkuru ivuga ukuntu abantu bo muri Amerika barenga 12.000 bohereje ubutumwa kuri Twitter basaba ko Perezida Trump yakwicwa muburyo bwa vuba. Ubu butumwa bumaze kuba bwinshi kuko buva no ku isi yose ndetse ibi biherekejwe no kwigragambya kubera mu migi itandukanye yo ku isi bamagana Perezida Trump mu byemezo afata cyane kubijyanye n’abimukira.

Uwitwa Zachary Benton uva muri leta ya Ohio we yavuze ko ari uko yamubuze ko yabyikorera, naho icyamamare cy’umucuranzi Madonna ubu urimo kwitaba inzego z’umutekano kubera ibyo yavugiye muruhame, we yavugiye imbere y’imbaga irenga miliyoni y’abantu ubwo abagore bakoraga urugendo rwamagana Trump ko ashaka kubona inzu ya White House ituritswa igashya.

Aha yahavugiye amagambo y’urukozasoni umuntu atasubiramo atukana, ibi byabereye Washington DC kuburyo twavuga ko isi isigaye igendesha utuboko naho ubuguru buri hejuru wumvise uko ibyo bitutsi bivugwa.

Naho uwitwa Cole we yanditse ubutumwa kuri Tweeter avuga ko Hitler yashatse kwicwa inshuro 40, ko nabo bagomba kuzigerageza ko bataburamo inshuro imwe bakwica Perezida Trump. Pizza Queen we yahamagariye abantu ko nibabura Trump bazica Visi Perezida Pence, ngo nyuma yaho Trump agereranya nka devil na antikristo ngo azicirwa mu gushyingura Pence.

Tim Franklin wahoze akorera inzego z’iperereza muri CIA yavuze ko inzego z’umutekano zigomba kuba maso ngo nibwo byabaho muri Amerika. Tim yakomeje avuga ko bikabije ko iki kibazo kigomba guhagurutsa inzego ziperereza muburyo bukomeye.

Ibi rero ntibigaragarira muri Amerika gusa, muri iyi minsi ikinyamakuru cyo muri Ireland cyitwa Village / Leftist Magazine cyarasohotse kugifuniko kibanza kiriho iyo foto mubona. Mu gihe abashinzwe umutekano babazaga nyir’iki kinyamakuru impamvu ahamagarira abantu kwica Perezida w’Amerika abasubiza ko kuba yaranditse ngo Why not ? (Kuki bitashoboka ?) ngo ibi bivuga ko yabazaga atahamagariraga abantu kwica Tump.

Iki inyamakuru cyerekana ifoto ya Trump ifite ikimenyetso ko agiye kuraswa cyatangiye inkuru yacyo kibaza ibibazo byinshi kigira kiti : Kuki Trump atitera icyuma ngo apfe ?

Hakorwa iki ngo apfe ? Cyakomeje kivuga ko isi ifite umutu mubi kandi uri mumwanya ukomeye, ngo uyu muntu ashobora kwangiriza ubuzima bw’amamiliyoni y’abantu ngo ndetse n’amamiliyali, twareba nabi isi yose ikorama.

Inkuru yakomeje igira iti : Hakorwa iki uretse ko haboneka umuntu wamwica. Hanyuma ikinyamakuru cyatanze urugero kubandi banyapolitike bagiye bicwa ibintu bikagenda neza kandi bari babangamiye abantu, kivuga ko aricyo gisubizo kuri Trump.

Michail Smith nyiri iki kinyamakuru bamucanyeho umuriro avuga ko ari igitekerezo yatanze ko atari itegeko, ngo kubera iyo mpamvu ko bamuha amahoro akagira uburenganzira bwo kwivugira akamurimo ngo kubera ko ikinyamakuru cye ari icyibitekerezo.

Ngibyo rero umukire Trump ufite Cash atazapfa amaze yirahuriyeho umuriro ajya muri Politike igiye kumubiza icyuya, yareba nabi akahasiga ubuzima mu gihe yarafite amahoro asesuye muri businesi ze n’amazu y’akataraboneka hirya no hino ku Isi yasigiwe na se.

Hakizimana Themistocle

IBITEKEREZO
busigo theophile

Bavandimwe bantu musoma iki kinyamakuru. birakomeye. koko umuntu akhandagaza ngo yice President watowe n abaturage, ntiyo yakora coup d,etat aba afite abamwemera. biduhe isomo. Hari UMUPERESIDENT nkunda iyobora kimwe mubihugu by, AFRIKA, utajya atinya ahashyushye. kumuzanaho ibyinka yarembywe aragukosora kugeza bigushizemo. uwaduha abandi bameze nkawe. uwo murengwe uri america yawucogoza. mureke dusabire PRESIDENT TRUMP amashitani yahagurutse ariko ntacyo azamutwara. mwese muhumurepe,

Deo

Nshuti Umunyamakuru, Analyse yawe niyo. Gusa, aho Isi yarigeze na USA en particulier, Trump yabaye imfura mu gufata Risk kuberako ibyemezo afata bibangamiye abari bafite inyungu bita"Ba musahurira mu nduru". Iyo risk ishobora no kugera no ku buzima bwe. Gusa, icyo nababwira niko mugutorwa kwe, Imana yabikoze kugira ikumire intamba y'ibisasu by'ubumara byari kuzagera ingaruka ku batuye isi, guhagarika business y'amaraso ikorerwa abimukira, business ya terrorism, etc. Kurizo mpamvu, Imana izamurinda nibyo twifuza no kumusengera.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Iturufu y’amoko (Hutu &Tutsi) kimwe mu byatumye Gen Kayumba ashwana na bagenzi be

Iturufu y’amoko (Hutu &Tutsi) kimwe mu byatumye Gen Kayumba ashwana na...

Kamonyi:Umugore yatezwe igico n’abagabo batanu bamufata ’ku ngufu’

Kamonyi:Umugore yatezwe igico n’abagabo batanu bamufata ’ku ngufu’

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

PETER VERLINDEN yashatse guteza akavuyo aho abagabo bateraniye afungirwa mu kazu k’imbwa

PETER VERLINDEN yashatse guteza akavuyo aho abagabo bateraniye afungirwa mu...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...