LATEST NEWS
Itohoza
Abanyarwanda baba West-Midland UK bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Publish Date: jeudi 28 avril 2016
VISITS :1757
By Admin

Ku mugoroba wo ku wa 23 Mata 2016 Abanyarwanda baba muri UK(United Kingdom) mu gice cya West-Midland bibutse ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Abanyarwanda bibumbiye muri West-Midland Rwanda community Association (WM-RCA) basaga 400 ndetse ni inshuti zu Rwanda bateraniye kuri St George’s Community Hub mu karere ka Birmingham kaherereye muri West-Midland bifatanya kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhango wari witabiriwe na abanyarwanda benshi batuye mu Bwongereza ni inshuti zu Rwanda barimo Nyakubahwa uhagarariye u Rwanda muri UK ndetse n’abandi banyacyubahiro Batandukanye bagejeje ku mbaga yari aho ngaho ubutumwa bwo kubihanganisha ndetse no gukomera.

Umuhango wabimburiwe no kwibuka abazize Jenocide yakorewe abatutsi bose hafatwa amasegonda 100 ikimenyetso cy’iminsi 100 Jenocide yamaze, abantu bose barahagaruka bibuka,hakurikiraho gucana urumuri rwi icyizere byakozwe na Nyakubahwa High Commissioner w’u Rwanda muri UK HE Yamina Karitanyi aherekejwe n’umuyobozi wungirije w ;urumuri umuryango w’abacitse ku cumu baba mu Bwongereza madam Chantal Uwamahoro ndetse ni umuyobozi mukuru wa West Midland Bosco Ngabonzima ;bacana icyizere cy’uko abibukwa bahitanywe na Jenoside yakorewe abatutsi bari heza kandi ko u Rwanda rugana aheza.

Uhagarariye u Rwanda muri UK Yamina Karitanyi, yavuze ko kwibuka atari iby’abarokotse Jenoside gusa, ahubwo ko ari iby’Abanyarwanda bose. Ati “Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi bidusigire inyigisho yo kwigira ndetse no kwihesha agaciro.”ati amaboko ya abana bu Rwanda agomba gushyira hamwe mu kubaka ezo heza hazaza hi igihugu cyabo aho kuzikoresha bagisenya nkizakoresheshwe muri Jenocide yakorewe abatutsi.

Yanasabye abaraho bose kugumya kwegera abacitse ku icumu rya jenocide kubafasha ndetse anibutsa ko u Rwanda ruzagumya gukurikirana abagize uruhare muri Jenocide yakorewe abatutsi aho baba bari hose bagashyikirizwa ubutabera kandi ko u Rwanda rutazihanganira abashaka guhindura amateka y’u rwanda bayakoresha bashaka gopfobya Jenocide yakorewe abatutsi yanagarutse aho u Rwanda rwavuye nyuma ya Jenocide yakorewe abatutsi naho rugeze ubu.ati : Nyuma ya Jenocide yakorewe abatutsi isi yabonaga u Rwanda ari nka agatebo kashwanyaguritse katashobora kugira icyo kamara,ati nyamara ubu nyuma y’ imyaka 22 u Rwanda ni igihugu cyi icyitegererezo muri Africa ndetse rubungabunga na amahoro hirya no hino kwi isi.

HC Yamina Karitanyi na Bosco Ngabonzima

Habayemo kandi indirimbo zitandukanye zo kwibuka zaririmbwe na abagore bo muri community ndetse haririmbwe ni indirimbo ya Rugamba yitwa Urukundo ni itorero rya west midland community.

HE Yamina Karitanyi ageza ijambo kubari bitabiriye Kwibuka

Itorero rya WM-RCA

Urubyiriko narwo rwa abana batandukanye bavuze imivugo itandukanye yo kwibuka harimo imwe witwa “Sinshaka Kwibuka,ariko se Nakwibagirwa gute”

Bosco Ngabonzima Perezida wa WM-RCA, ari nawe mwanditsi wacu muri iyi nkuru

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa AMIR

Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa...

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku...

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...