LATEST NEWS
Itohoza
Abanyeshuri 4 b’abanyarwanda bafungiye mu Burundi
Publish Date: mardi 2 août 2016
VISITS :1115
By Admin

Abanyeshuri 4 bigaga mu gihugu cy’u Burundi bivugwa ko bakomoka mu Rwanda kuva ku wa Kabiri tariki 26 Nyakanga,2016 bafashwe n’Urwego rushinzwe iperereza mu Burundi.

Nk’uko abatangabuhamya babitangarije RPA dukesha iyi nkuru , bavuze ko aba banyarwanda batawe muri yombi ari Protais Ndagijimana, Joseph Hitimana, Matthias Mbarushimana na Joachim.

Aba batangabuhamya bavuga ko aba banyeshuri batawe muri yombi ataribo bari bagambiriwe ahubwo ko hari umunyeshuri ukomoka mu Rwanda washakishwaga.

Bakomeza bavuga ko aba basore b’abanyarwanda batawe muri yombi ubwo bari batashye aho bacumbitse mu gace ka Rubuye bati’’Barabafashe babajyana mu modoka y’Urwego rushinzwe iperereza mu Burundi(SNR)’’

Bashimangira ko uwashakishwaga we yari yabimenye kare agaruka mu Rwanda umunsi ubanziriza itabwa muri yombi ry’aba banyeshuri.

Ngo aba banyeshuri batawe muri yombi bakaba bari basanzwe bakora muri resitora yitwa Goshen iri mu mujyi wa Ngozi nk’akazi kabo ka buri munsi.

Abaturage batuye umujyi wa Ngozi bakaba baragaragaje ko batewe inkeke n’itabwa muri yombi ry’aba banyarwanda bati’’Bagiye kuba inzirakarengane z’Ubwenegihugu’’

Abaturiye iyi resitora aba banyeshuri bakoragamo batangarije RPA ko batishimye kuko nyirayo nawe ari umunyarwanda ndetse ko akunze kuterwa ubwoba akanahatirizwa gufunga resitora ye bati’’Barashaka kumwirukana mu Burundi kuko yanze gufunga resitora ye’’

Aba baturage bakomeza bavuga ko batewe ubwoba n’amasura mashya bari kubona mu mujyi wa Ngozi aho bakeka ko ari abakozi b’Urwego rushinzwe iperereza mu Burundi .

Polisi ikaba itangaza ko aba babyarwanda 4 bafunzwe mu rwego rw’iperereza rijyanye n’amakuru y’abamwe mu barundi n’abanyarwanda binjira mu Burundi baje guhungabanye umutekano.

IBITEKEREZO
E.J.Musonera

Aliko ubu hari ukigirira impuhwe abanyarwa nda bahohoterwa na baliya bicanyi mu Burundi koko ? Bazabamare jye ntawe nzaririra. Bajyayo bibwira ko ntacyo bazaba ngo kuko ali ubwoko ubu n'ubu, bakibagirwa ko Nkurunziza yibereye mu bindi. Ni nyamwinshi ntazabamara, bamwe baranakoranye mu kumara Abatutsi ku Mayaga, za Butare, na Kibungo. Liste mfite y'abamaze iwacu, na P. Nkurunziza ayiriho. Sinzi niba ali uwo tuzi ugikomeza Genocide mu Burundi


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ibimenyetso biraca amarenga ku mpinduka zikomeye muri Guverinoma

Ibimenyetso biraca amarenga ku mpinduka zikomeye muri Guverinoma

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Perezida Kagame niwe wongeye gutsinda amatora ku majwi 98,66%

7-08-2017

Perezida Kagame niwe wongeye gutsinda amatora ku majwi 98,66%