LATEST NEWS
Itohoza
Abashakashatsi mu by’ikirere bazatangira koherereza ubutumwa ibindi biremwa biba kuyindi mibumbe iri mw’Isanzure
Publish Date: lundi 2 janvier 2017
VISITS :1780
By Admin

Mu gihe ubushakashatsi mu bijyanye n’ikirere bukomeje gutera imbere hakaba hari byinshi bimaze kuvumburwa ibitari bike bikaba bikibitswe mu ibanga rikomeye kubera kwanga gutera ubwoba ikiremwamuntu, abantu benshi baracyari mugihirahiro bibaza niba mu isanzure iyi si dutuye ariyo yonyine ituwe nibiremwa bifite ubwenge cg ubuzima.

Gusa iyo usomye ubushakashatsi ibyo bwagezeho ubona ko hari amabanga menshi abashakashatsi na za leta zibakoresha badashaka kugaragaza kubera impamvu zitandukanye.

Nkuko tubikesha ikigo METI (Messaging Extra Terrestrial Intelligence) gikorera I San Francisco muri Amerika kikaba cyiga ibijyanye n’ibindi biremwa bishobora kuba bituye muyindi mibumbe itari iyi si yacu, baravuga ko ubu mugihe gito kitarenze umwaka wa 2017 cg ukurikiyeho wa 2018, ko bazatangira koherereza ubutumwa ibyo biremwa bituye kuyindi migabane.

Ubwo rero ni ukumenya ko ubu bushakashatsi bwatangiye mu myaka yaza 1980 bushobora kuba hari icyo bwagezeho kuko ntabwo baba bazatangira kuvugana n’ibiremwa baba batarigeze babona ikiranga ko bibaho kuko bagomba kugira aho bahera.

Mu gihe ubu butumwa buzatangira kohererezwa ibi biremwa bifite ubwenge nkatwe cg bibudusumbya, kandi bitaboneka kuri iyi si yacu ngo bazaba bafite intego yo gushyiraho imikoranire n’ubucuti hagati y’ikiremwa muntu nibyo biremwa bindi bibarizwa kure cyane uvuye hano turi.

Umuyobozi mukuru wa METI, Mr Douglas Vakoch yatangaje ko mbere yuko bohereza ubwo butumwa butandukanye ngo bari kwigira hamwe n’abandi bashakashatsi uko ubutumwa buzoherezwa bugomba kuba buteye kugira ngo butazateza ikibazo hagati y’ikiremwamuntu nibyo biremwa bindi.

Ikindi kibazo bafite ngo ni ukumenya indamutso bazaramutsamo ibyo biremwa mu gihe bashaka kubyimenyekanishaho ndetse n’ururimi bazavuganamo nabyo.

Ikibazo cyingorabahizi abashakashatsi bo kuri iyi si bafite ngo ni ukumenya igihe gikwiriye bishobora kwemera ko tubivugisha tutabibangamiye. Ikiriho ngo ni uko umubano ugomba kubaho hagati y’abatuye iy si nabiriya biremwa bindi. Aha umuntu yakwibaza niba koko batarabonye aho biri bakaba badashaka ko abandi bantu bagira icyo babimenyaho.

Itsinda ry’abanyabwenge rikaba riri kwigira hamwe icyakorwa ngo ibi bibazo bibonerwe igisubizo vuba byihuse bityo ikiremwamuntu gitsure umubano nibyo biremwa bindi bifite ubwenge bushobora kuba burenze ubwacu.

Ahantu abashakashatsi batekeraza ko hari ibi biremwa ni ahitwa Proxima Centauri hakaba hari umubumbe umeze nk’isi yacu ufite izuba rindi ritari iri ryacu kandi uyu mubumbe ukaba uzenguruka iryo zuba. Abashakashatzi bakoze inyigo zitandukanye basanga kuri Proxima Centauri hashobora kub ibinyabuzima nka hano ku isi.
Ubutumwa buzoherezwa ahantu hatandukanye mu isanzure, mundimi zinyuranye harimo icyongereza. Kumusozo wa buri butumwa hazajya havugwa ngo : Anyone is listening ? / Hari uwaba atwumva ? Nyuma yaho bazajya bohereza n’umuziki.

Ubu ikivugwa ni uko hari abantu batandukanye bakora mu by’umutekano bavuga ko hari ibiganiro bihuza ibihugu byibihangage mubyubushakashatsi mu kirere bakaba bavuga ko imikoranire hagati y’ikiremwamuntu n’ibindi biremwa byo kuyindi mibumbe yatangiye bakaba bashaka uburyo babimenyesha abantu muri rusange buhoro buhoro.

Tubitege amaso gusa mugihe hamaze kuvumburwa indi mibumbe igera kubihumbi ntawahakana ko itariho ibindi biremwa bifite umwimerere waho bituye kandi bikaba biturusha ubwenge.

Gusa ntibazadukoreho bahamagara ibishobora kutugira abacakara babyo.

Hakizimana Themistocle

IBITEKEREZO
Jean De Dieu

Impamvu iyo tekonoloji itari yagakunze ni uko hari utuntu dutoya (particles) imibumbe igenda ihana hana tutari twagakorewe igenzura rihagije (Laboratory works). Izo particles zitwa (gravitons). Niba bararangije neza kuzishira ahagaragara, nkeka ko byaba bigeze kure. Abarokore ntibazongera kujya barara amajoro bahamagara, bazajya bafata tel bivuganire ni umwami wabo ! Kuba rero hari ibindi biremwa ntagitangaje. Bishobora kuba ari abantu nkatwe, bafite ikoranabuhanga ritandukanye n' iryacu. Kubita abadayimoni rero ni ubujiji bukabije. Hari ni abatari bemera ko izi tel tuvugiraho ari abantu bazikoze. Bisaba gusobanura cyane kugira ngo abantu bigirire icyizere, bumve ko na muntu hari ibyo ashoboye. Ibihe byiza.

kalisa Robert

bakunzi Ba rushyashya,ndagira ngo mbabwize ukuli nta kintu gishya gihali,byose Bible yarabivuze abo iyo n'imyuka mibi y'abadayimoni kdi amadayimoni afite ububasha n'ubwenge kurusha abantu kuko n'imyuka yabayeho kera cyane,kandi abantu bakorana n'imyuka mibi bahozeho n'ubu bariho kugeza igihe Yesu Kristo azaza akayimburana n:abanyabyaha ikajyana n'abakoranye nayo mu muliro w'iteka (gehinomo),gusa ndabibutsa ko abizera Yesu Kristo bamwakiriye nk'umwami n'umukiza wabo,barusha ubwenge n:imbaraga iyo myuka mibi,musome Bible musobanukirwe neza.

ntama

mumbabalire mbanje kwisegura mbere yo kuvuga ;none se ko mw'isi harim'imyumvire itandukanye none abizera bible baba bafit'ukuri ?ko henshi muriyo herekana ko mw'isanzure habamo abadaimoni b'abanyabubasha(efeso6:12 daniel10:11-14)bibaye ari byo uyu mubano ntiwatez'akaga ko tuziko nta kiza kiva mur'ibyo biremwa ?


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Hahishuwe akayabo kagenda buri munsi ku burinzi bw’umuryango wa Perezida Trump

Hahishuwe akayabo kagenda buri munsi ku burinzi bw’umuryango wa Perezida...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Museveni aremeza ko igipolisi cye kimaze gucengerwamo n’abanyabyaha benshi

Museveni aremeza ko igipolisi cye kimaze gucengerwamo n’abanyabyaha...

Papa Francis yasabye imbabazi kubera uruhare rwa Kiriziya muri jenoside yakorewe Abatutsi

Papa Francis yasabye imbabazi kubera uruhare rwa Kiriziya muri jenoside...

Ubuvugizi bw’amagereza mu Rwanda bwemeje ko Sandra Teta afungiye 1930,menya icyo azira

Ubuvugizi bw’amagereza mu Rwanda bwemeje ko Sandra Teta afungiye 1930,menya...

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...