LATEST NEWS
Itohoza
Amaburakindi : Munyakazi Leopold yubuye amayeri yo kwiyicisha inzara aho afungiye ngo atinze gahunda yo kumucyura mu Rwanda
Publish Date: jeudi 19 novembre 2015
VISITS :1196
By Admin

Nkuko twari twabibawiye mu nkuru (soma) yacu iheruka ko Leta z’unze Ubumwe bw’Amerika zafashe icyemezo cyo kohereza mu Rwanda Munyakazi Léopold kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera bw’igihugu avukamo kubera ibyaha bya jenoside ashinjwa ; nyuma yo kubona ko byamurangiranye, Munyakazi yahise yubura amayeri yo kwiyicisha inzara ngo arebe ko yasunika iminsi mu gihe abamurwanaho benshi bagize opposition nyarwanda bagishakisha uko baburizamo icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda.

Mu ijoro ryo kuwa 4 Nzeli 2015, Munyakazi Léopold yafashwe n’inzego za Amerika zishinzwe abinjira, ashinjwa kuba ari ku butaka bwa Amerika ku buryo butemewe n’amategeko. Afungiye muri cachot y’urwego rw’Amerika rushinzwe abinjira muri Leta ya Maryland.

Ubu, Munyakazi Léopold yabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yabonye ubuhungiro kuva mu 2004 atinya gukurikiranwa n’ubutabera kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Munyakazi Leopold

Kugeza ubu abanyarwanda bagera kw’icyenda baracyidegembya nyuma yo gukora amahano imyaka 21 ishize.

Felicien Kabuga, umwe mubafatwa nk’umuterankunga ukomeye wa jenoside yakorewe Abatutsi niwe uri hejuru k’urutonde, agakurikirwa na Protais Mpiranya wayoboraga ingabo zarindaga Habyarimana na Augustin Bizimana wabaye minister w’ingabo.

Ubutabera bw’u Rwanda bukomeje intambara yo gushaka ko umuntu wese wagize uruhare muri jonoside yabiryozwa. Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumaze kohereza impapuro zigera kuri 240 zisaba gufata abakekwaho cyangwa bashinjwa ibyaha bya jenoside, barimo n’uyu Munyakazi Leopold.

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urubanza rwa Murekezi ukekwaho Jenoside rwasubitswe, hitabazwa Minisiteri

Urubanza rwa Murekezi ukekwaho Jenoside rwasubitswe, hitabazwa...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

13-01-2017

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

12-01-2017

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga