LATEST NEWS
Itohoza
Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’abibumbye Eugène Gasana yahakanye ibivugwa mu cyegeranyo cy’impunguke za ONU
Publish Date: lundi 8 février 2016
VISITS :1586
By Admin

Amakuru agera kuri Rushyashya aravuga ko icyegeranyo cy’ibanga kigenewe inama y’umutekano y’umuryango w’abibumbye (United Nations Security Council) giharabika u Rwanda kwegeranya no guha imyitozo impunzi z’abarundi hagamijwe guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza.

Icyo cyegeranyo cyakozwe n’abiyita impuguke zikurikirana ibihano byafatiwe abantu bamwe na bamwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyabonywe n’abanyamakuru b’ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Gashyantare 2016, icyo cyegeranyo kirimo ubuhamya bw’ibinyoma bwerekana ko u Rwanda rwivanga mu bibazo by’u Burundi ngo hakaba hari impungenge z’uko hashobora kuba isubiranamo rikomeye rya politiki rishobora kuganisha ku bwicanyi ndengakamare.

Icyo cyegeranyo kigaragaza amakuru y’ibinyoma n’ubuhamya byatanzwe n’abiyita abarwanyi b’abarundi bavuga ko bahawe imyitozo mu kigo cya gisirikare kiri mu ishyamba riri mu Rwanda.

Impuguke za ONU zivuga ko mu gukora icyo cyegeranyo zaganiriye n’abarundi bagera kuri 18 b’abarwanyi mu ntara ya Kivu y’amajyepfo muri Congo.

Abo barwanyi bose b’abarundi ngo bavuze ko binjijwe mu mutwe w’abarwanyi bakuwe mu nkambi y’impunzi ya Mahama iri mu burasirazuba bw’u Rwanda mu mezi ya Gicurasi na Kamena 2015, ngo bakaba barahawe imyitozo ya gisirikare mu gihe cy’amezi 2 ndetse mu kubeshyera u Rwanda bakavuga ko ababahaga imyitozo ya gisirikare ngo barimo n’abasirikare ba Leta y’u Rwanda.

Perezida Kagame na Perezida Nkurunziza

Muri icyo kinyoma cya raporo bavuga ko abo barwanyi b’abarundi barimo abana 6 ngo bigishijwe ubuhanga bwo kurwana, gukoresha imbunda nto n’izirasa amasasu menshi icyarimwe (machine guns/mitrailleuses), gutera za grenades, gutega ibisasu bya mines, kurashisha imbunda nini (mortars/mortiers) no kurashisha imbunda zitera ibisasu bya roketi.

Muri icyo kegeranyo cy’ibinyoma banavuga ko abo barwanyi bababwiye ko igihe bahabwaga imyitozo mu ishyamba riri mu Rwanda bageraga kuri 400. Ngo batwarwaga mu Rwanda hagati n’amakamyo ya gisirikare yabaga aherekejwe n’abasirikare b’u Rwanda. Ngo intego nyamukuru y’iki gikorwa ni ugukuraho ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza buriho mu Burundi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’abibumbye Eugène Gasana yahakanye ibivugwa mu cyegeranyo cy’impunguke za ONU, ndetse avuga ko icyo cyegeranyo nta gaciro gifite kuko abagikoze bihaye ububasha bwo kujya gukora amaperereza mu gihugu cy’u Burundi kandi bitari mu nshingano zabo !

Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’abibumbye Eugène Gasana

Icyegeranyo cya ONU ntabwo kigeze kivuga impamvu abo barwanyi b’abarundi byabaye ngombwa ko baca ku butaka bwa Congo ariko uwungirije uhagarariye u Burusiya muri ONU yatangaje ko mu kwezi gushize hari amakuru babonye yavugaga ko abarwanya ubutegetsi bw’u Burundi barimo kugerageza gushaka abarwanyi babafasha mu burasirazuba bwa Congo.

Abarwanyi b’abarundi kandi ngo beretse impuguke za ONU ibyangombwa by’ibihimbano bya Congo byakorewe mu Rwanda bakoreshaga kugirango hatagira ubakeka igihe babaga bari muri Congo.

Ibi bya ONU babihuza na Leta y’u Burundi yari yareze u Rwanda mu kwezi k’Ukuboza 2015 ko hari umutwe urimo kwinjiza abarwanyi ubakuye mu nkambi z’impunzi ziri ku butaka bw’u Rwanda, ariko Perezida Paul Kagame yateye utwatsi ibyo birego.

Ibirego biharabika u Rwanda kandi ku kibazo cya Leta y’u Burundi byatsindagiwe kandi n’imiryango ifasha mu nkambi z’impunzi yavugaga ko ihangayikishijwe n’amakuru ngo yabonaga avuga ko hari impunzi z’abarundi zirimo kwinjizwa mu mitwe yitwara gisirikare.

Ibi bije mu gihe umukuru w’ishyaka CNDD-FDD, Pascal Nyabenda aherutse kwikoma u Rwanda ko Perezida Kagame akomeje kwivanga mu bibazo by’u Burundi afatanije na bamwe mu banyamahanga barimo umubiligi, Louis Michel n’uhagarariye Amerika muri ONU, Samantha Power.

Igitangaje n’uko mu minsi ishize hatangajwe amakuru y’abarwanyi b’abarundi bafatiwe mu gihugu cya Congo bagasanganwa amakarita y’itora ya Congo y’amahimbano, si ibyo gusa ko n’ingabo za ONU muri Congo (MONUSCO) zashyize ingabo nyinshi ku mupaka wa Congo n’u Burundi mu rwego rwo kubuza ibitero byagabwa muri Congo bivuye i Burundi cyangwa ibitero byatera u Burundi biva muri Congo. Kuki rero ibirego nk’ibi bikomeje kwisuka ku Rwanda, kandi mu byukuri ntashingiro bifite ?

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO
Kalinda anne

Jye Rushyashya yaranyobeye...!! None iracyari ikinyakuru kigenga ? Niba (Rushyashya) yaranigeze yigenga ! Maze iminsi ndeba ibyo yandika wagirango (Rushyashya) yabaye umuvugizi wihariye w'inzego zose za Kagame. Ubu se abo bana bari mu ki rebellion bivugira ko batorejwe mu mashyamba yu Rwanda, abafashwe ninzego zu Burundi...byatangiye bivugwa nimiryango ikorera mu kampi ya Mahama...birandikwa mu binyamakuru bikomeye...Amb. Eugene Gasana we ngo abakoze ikegeranyo ngo baratandukiriye kuko bavuze kubyo u Rwanda rukora ruhungabanya umutekano wumuturanyi.. Ariko Kagame niba atazi "Theories and Practices of Deterrence : ake kamubayeho. Wa mugani wa Petero Nkurunziza ati : aho yatangiriye niho izasozerezwa..aho ntirwaba rugiye kwambikana..kandi vuba cyane...ntabwo ibyo ari ibyo kuragura..umwana wimyaka 13 nawe azi ko urucira mu ka so rugatwara... Reka kuyavuga siko kuya......

F. Nkomeza

Ese kuki u Rwanda ruvuga ibintu byose, ruba rubeshyerwa ? Ese ahubwo kuki ruvugwaho ibi birego byose ? Umunyarwanda ngo ntakabura imvano. Bizatinda bisonuke n'ababeshyuza ibyavuzwe kibakamane.

Kanyarwanda

Niko wowe ubibona kandi ni uburenganzira bwawe, gusa ikibazo ni ukubisangiza abandi bazi ukuri kwambaye ubusa.

Gasake

Ariko u Rwanda ruzahakana rugeze ryari ? Ese ko mutatubwira niba Bihozagara Jacques niba abarundi baramufunguye ? Rushyashya murisekereza kabisa !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Nibogora Lydie wishwe bunyamaswa yashyinguwe

Nibogora Lydie wishwe bunyamaswa yashyinguwe

Ubutegetsi bwa Trump bwatanze amabwiriza akarishye yo kwagura gahunda yo kwirukana abimukira

Ubutegetsi bwa Trump bwatanze amabwiriza akarishye yo kwagura gahunda yo...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

NEW POSTS
Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi