LATEST NEWS
Itohoza
Ambasade y’u Rwanda muri Amerika irahakana amakuru avuga ko u Rwanda rushaka kwivugana Maj. Higiro
Publish Date: mardi 1er décembre 2015
VISITS :2170
By Admin

Umunyarwanda wahungiye mu gihugu cy’u Bubiligi ngo aherutse kuburirwa na department ya leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika imubwira ko ubuzima bwe buri mu kaga ashobora kwicwa n’abantu boherejwe na guverinoma y’u Rwanda nk’uko umuyobozi muri kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika aherutse kubitangaza mu cyumweru gishize.

Gregory Simpkins, umuyobozi w’abakozi muri komite ya kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeyeho ko uyu munyarwanda, Robert Higiro, wahoze ari major mu ngabo z’u Rwanda, bikekwa ko ashobora kwicwa yahise afashwa kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Avugana na The East African dukesha iyi nkuru, Simpkins yavuze ko ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana yahakanye ibivugwa ko u Rwanda rushaka kwica Maj. Higiro. U Rwanda rukaba rwarakomeje guhakana gushaka gucecekesha abatavuga rumwe na leta bahunze igihugu.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo zihangayikishijwe n’ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu no kutihanganirana muri politiki.

Linda Thomas-Greenfield

Umunyamabanga wungirije ushinzwe ibibazo bya Afurika, Linda Thomas-Greenfield akaba yaratangarije abagize kongere ya Amerika ko mu byo bakorana n’u Rwanda na perezida, bagaragaje ko bahangayikishijwe no guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ibivugwa ko hari abantu baburirwa irengero.

Robert Higiro

Linda Thomas yakomeje avuga ko u Rwanda rwahakanye ibiruvugwaho, ariko ngo bo bagaragaje neza mu butumwa bwabo ko ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye mu mubano wa Amerika n’u Rwanda mu bihe biri imbere.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO
kabongo

NONE AMERICA IRABESHYA, NIBWIRAKO AMERIKA ARI IYAMBERE KWISI MWIPEREREZA,YABA ABAYE UWAMBERE SE ? KANDI NGIRANGO IBYO YABA YATANGAJE KU RWANDA NIBYO ARI KUZIRA ,MURABIZI MWESE NGIRANGO BYARAVUZWE KO UZAHEMUKIRA U RWANDA WESE AZABIZIRA.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Agatha Kanziga : sinigeze nunva radio RTLM na Habyarimana ntayo yumvaga

Agatha Kanziga : sinigeze nunva radio RTLM na Habyarimana ntayo...

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

Karamaga wahishe umurambo wa Uwiringiyimana Agathe yatangiye kurindirwa umutekano

Karamaga wahishe umurambo wa Uwiringiyimana Agathe yatangiye kurindirwa...

Uko umugabo yigize impumyi ashaka gusumira Malia Obama

Uko umugabo yigize impumyi ashaka gusumira Malia Obama

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho

10-04-2017

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera...