LATEST NEWS
Itohoza
Ambasaderi w’u Rwanda muri USA yahawe ishimwe n’Umujyi wa Sacramento
Publish Date: jeudi 24 novembre 2016
VISITS :1884
By Admin

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde yahawe ishimwe n’Umujyi wa Sacramento kubera ibyo yakoze mu burezi no mu miyoborere rusange nk’uko tubikesha urubuga rwa Twitter rwa Ambasade.

Kuva mu 1994 kugeza mu 2013, Mukantabana yigishije amateka mu Ishuri rya Cosumnes River College (CRC) ryo muri uyu Mujyi wa Sacramento wo muri Leta ya California mbere y’uko ahabwa inshingano zo guhagararira u Rwanda aho yatangiye imirimo tariki 18 Nyakanga 2013.

Urubuga rwa Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ruvuga Ambasaderi Mukantabana ari umwe mu bashinze umuryango utagamije inyungu witwa Friends of Rwanda Association (F.O.R.A) ndetse ari na we uwuyobora ; ukaba warashinzwe nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi ukaba waragiye ukora ibikorwa byinshi byo gufasha abarokotse Jenoside no kubagarurira icyizere.

Muri byinshi byatumye kandi ahabwa iri shimwe ni uko ngo arangwa no guhuza abantu dore ko hari amashyirahamwe atandukanye yagiye agiramo uruhare mu gutangiza, yose agamije guhuza Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi banyamahanga batuye muri iki gihugu kugira ngo bigire hamwe uko bateza imbere ibihugu bakomokamo.

Ubwo yari umwarimu muri kaminuza ndetse anayobora uyu muryango wa F.O.R.A, Ambasaderi Mukantabana ngo yagize uruhare runini mu byerekeranye n’amasomo ya kaminuza ndetse yuzuza n’inshingano ze nk’umunyagihugu, dore ko ngo atahwemye gutegura amahugurwa n’inama ku bijyanye na Jenoside hagatwangwamo ubuhamya bw’ibyabaye mu Rwanda.

Ambasaderi Mukantabana afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Mateka n’Ubumenyi bw’Isi yakuye muri Kaminuza y’u Burundi, hamwe n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri ‘Social Work’ hamwe n’Amateka yakuye kuri Kaminuza ya Sacramento.

Usibye kuba ahagarariye u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ambasaderi Mukantabana anahagarariye u Rwanda mu bihugu nka Mexique, Brezil na Argentine.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde

IBITEKEREZO
RUGENDO

HARYA UYU MUDAMU ARUBATSE !!!!NUWO MUNTARA YAMAJYEPFO !! NIMWIZA NTARIBI RYE NIWAHO BITA INTYAZO YARI UMUDAMU WITONDA !! IMANA IKOMEZE IMUHE UBUMENYI NIMBARA BYO GUKORERA IGIHUGU !!

paci

ntimureba inkuru ishimishije mugomba kwandika mukareka NAHIMANA W'intesha mutwe udahesha icyubahiro igihugu cye ahubw akirirwa asebanya gusaa iyo mu mahanga.cong's ambasaderi wacu mathilde komeza uheshe ishema u RWANDA.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Haburijwemo umugambi wo kugera ku nyandiko za Mitterand zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Haburijwemo umugambi wo kugera ku nyandiko za Mitterand zivuga kuri...

Nyuma yo kuvugwaho kwivanga muri politiki y’u Rwanda Michael Ryan yasimbujwe

Nyuma yo kuvugwaho kwivanga muri politiki y’u Rwanda Michael Ryan...

Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

NEW POSTS
’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare, uko yavuye mu ishuri muri Amerika n’amasomo byasize

4-09-2017

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare,...