LATEST NEWS
Itohoza
Amerika yafatiye ibihano Abarundi 4 barimo n’abarwanya ubutegetsi
Publish Date: mercredi 25 novembre 2015
VISITS :900
By Admin

Nyuma y’igihe gito Perezida Barack Obama wa Amerika agejeje ijambo ku Barundi abasaba kureka ibikorwa byose bituma ubwicanyi n’urundi rugomo bikaza umurego mu gihugu, noneho yaraye asohoye iteka rya Perezida ( executive order) rishyiriraho ibihano Abarundi bane Washington ihamya yuko bakomeje kugira uruhare mu bwicanyi n’ubundi bugome byibasiye kiremwamuntu muri icyo gihugu kuva mukwa gatanu uyu mwaka.

Abo Amerika yaraye ifatiye ibihano ni Minisitiri w’umutekano, Alain Bunyoni hamwe n’icyegera cy’umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu, Godfroid Bizimana.

Abandi babiri ni abatavuga rumwe n’ubutegetsi aribo Godefroid Niyombare wahoze akuriye urwego rw’ubutasi na Cyrille Ndayirukiye wahoze ari Minisitiri w’ingabo. Aba bagabo uko ari babiri nibo bari ku isonga rya ya kudeta yari igamije guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza. Aba bombi Amerika ibashinja yuko bateguye bakanafasha gushyira mu bikorwa ubwicanyi bwakorerwaga abari ku ruhande rwa leta muri cya gihe cy’iyo kudeta yapfubye.

Alain Bunyoni

Kurundi ruhande Bunyoni na Bizimana bagashinjwa yuko aribo bakomeje guha ibirwanisho imbonerakure za CNDD-FDD zikabikoresha kwica abatavuga rumwe na leta. Ubwicanyi bwakomeje gukorwa na Polisi nabwo bushyirwa ku gatwe k’aba bagabo bombi.

Godfroid Niyombare

Ibihano Washington yafatiye abo bagabo uko ari bane harimo kuba batakwinjira ku butaka bwa Amerika no kuba imitungo yabo yafatirwa ahantu hose icyo gihugu kihafitiye ubushobozi !

Godfroid Bizimana

Ibi bihano ariko bishobora kuba ari ubutumwa gusa bwo kwihanangiriza abandi kuko abo bagabo uko ari bane bashobora kuba nta n’imitungo bafite ku butaka bwa Amerika nk’uko nta n’igihombo byabatera badakandagije ikirenge muri icyo gihugu !
Usibye ibyo bihano kandi kuri abo bantu ku giti cyabo, Amerika imaze igihe gito itangaje yuko guhera mu kwa mbere umwaka utaha icyo gihugu kizafatira u Burundi ibihano byo gukurwa ku rutonde rw’ibihugu bya Afurika ubutegetsi bwa Amerika bworohereza mu by’ubucuruzi !

Cyrille Ndayirukiye

Na none nubwo u Burundi budafite ibicuruzwa byinshi bushora mu masoko ya Amerika ariko na none ni ubutumwa bukomeye yuko Washington itishimiye ubutegetsi buriho mu Burundi bikaba byanatuma n’ibindi bihugu bucuditse na Amerika nabyo byafatira u Burundi ibyemezo nk’ibyo nk’uko byarangije gukorwa n’ibihugu by’ubumwe bw’u Bulayi.

Casmiry Kayumba

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Uganda : Haravugwa iyicwarubozo rya bamwe mu bayobozi nyuma y’urupfu rwa AIGP Kaweesi

Uganda : Haravugwa iyicwarubozo rya bamwe mu bayobozi nyuma y’urupfu rwa...

Koreya y’Amajyaruguru yamuritse intwaro za kirimbuzi, zishobora kurasa muri Amerika

Koreya y’Amajyaruguru yamuritse intwaro za kirimbuzi, zishobora kurasa muri...

Kicukiro : Abagabo babiri bararegwa kwica umugore bashakaga gusambanya

Kicukiro : Abagabo babiri bararegwa kwica umugore bashakaga...

Papa Francis yogeje anasoma ibirenge by’imfungwa 12

Papa Francis yogeje anasoma ibirenge by’imfungwa 12

IRIBAGIZA CHRISTINE Wahotowe yari muntu ki ?

IRIBAGIZA CHRISTINE Wahotowe yari muntu ki ?

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...