LATEST NEWS
Itohoza
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana
Publish Date: mardi 17 octobre 2017
VISITS :4471
By Admin

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), ivuga ko u Bufaransa budakwiye kujya bwirirwa buvuga ko bushaka gukora amaperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, kuko ngo aribo bafite amakuru yose.

CNLG ivuga ko ubwo iyi ndege ya Perezida Habyarimana yahanurwaga, byatwaye ukwezi kurenga aho indege yaguye, harinzwe na bamwe mu basirikari b’iki gihugu bakoreraga mu kigo cya gisirikari cya Kanombe.

Mu mwaka wa 2006, umucamanza w’Umufaransa, Jean-Louis Bruguière yashyizeho impapuro zifata abofisiye 9 b’u Rwanda bashinjwa kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Falcon 50 yaguyemo Habyarimana na Ntaryamira wayoboraga u Burundi.

Mu mwaka wa 2016 kandi u Bufaransa bwongeye kuvuga ko bugiye gutangiza iperereza bundi bushya, ku muntu wahanuye indege ya Perezida Juvenal Habyarimana.

U Bufaransa buvuga gukora aya ma perereza, mu gihe u Rwanda rushinja iki gihugu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse iki gihugu ngo kikaba cyaragize uruhare rukomeye mu guha imyitozo abasirikari ba Perezida Habyarimana ndetse n’Interahamwe bakoze Jenoside.

U Bufaransa bwo buvuga ko bushaka gukora iperereza ku cyateye iri hanurwa ry’iyi ndege, kuko ngo ariyo yabaye imbarutso mu gutangira kwa Jenoside.

Gusa u Rwanda rwo ruvuga ko kuvuga ko ihanurwa ry’iyi ndege aribyo byatangije Jenoside ngo sibyo, kuko no myaka yabanje guhera mu mwaka wa 1959, Abatutsi bakomeje kwicwa hirya no hino mu gihugu kugeza kuri Jenoside nyirizina.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène, nawe avuga ko kuba buri munsi u Bufaransa buvuga ibijyanye n’amaperereza, ngo ibi nta gaciro bifite cyane ko iki gihugu gifite amakuru yose ku cyahanuye indege ya Perezida Habyarimana.

Avuga ko na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abasirikari b’ u Bufaransa babaga mu kigo cya gisirikari cya Kanombe aho bahaga imyitozo abasirikari ba Habyarimana, gutoza abagize uruhare muri Jenoside no guhohotera Abatutsi.

Dr Bizimana Jean Damascène, agira ati “Kwica no guhohotera Abatutsi mu kigo cya Kanombe byakorwaga hari abasirikari b’Abafaransa, ubuhamya butandukanye bw’abasirikari bakoraga mu kigo cya Kanombe burabigaragaza, gutoteza Abatutsi mu kigo cya Kanombe byakorwaga hari abasirikari b’Abafaransa, aba kandi nibo babaga banabiyoboye.”

Bamwe mu basirikari b’Abafaransa CNLG ivuga ko babaga mu kigo cya Kanombe, barimo Major Michael RoBards wigishaga Abajandarume, uyu akaba ngo yaranagize uruhare rwo gutegura Jenoside no gutoza abasirikari ba Perezida Habyarimana, Colonel Bernard Cussac wari uwoyoboye ubutwererane hagati y’ingabo, Gregory de Sécante wakoranaga bugufi na Col Theoneste Bagosora.

CNLG ivuga ko uretse kuba aba basirikari b’Abafaransa baragize uruhare rukomeye mu kwica Abatutsi byaberaga muri iki kigo no mu nkengero zacyo, ngo u Bufaransa bunazi neza uko indege ya Habyarimana yarashwe.

Uwayoboraga ingabo z’u Bufaransa muri ’Zone Turquoise’

Dr Damascène agira ati “Uyu witwaga Gregory de Sécante indege ya Habyarimana ikimara guhanuka, we n’uwitwaga Ntabakuze bayoboye abasirikari bagiye aho indege yaguye barayisaka, ibyo babonaga bikenewe byose barabitwara, ntabwo bigeze bemerera ingabo za MINUAR kuba zahinjira, bemeye MINUAR kuhinjira mu kwezi kwa 5, 1994, ukwezi kurenga n’igice gushize, aba nibo bari baharinze, bahavuye kugeza aho babonye ko ibyangombwa byose bashakaga babirangije.”

Akomeza agira ati “Bigaragaza ko n’amabanga yose y’uko Jenoside yagenze i Kanombe bayafite, bimwe bajya bigira ngo barashaka gukora amaperereza, bagombye kubanza gutangaza ibimenyetso bo bafite.”

CNLG ivuga ko n’ubwo Abanyarwanda ubwabo aribo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa ngo hari n’abanyamahanga bagize uruhare rukomeye mu kubafasha no kuyishyira mu bikorwa.

Tariki ya 5 Ukwakira 2017 ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye Nyanza ya Kicukiro, hashyinguwe imibiri y’Abatutsi 547 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Aba bakaba baravanwe mu cyobo giherereye mu kigo cya Gisirikari cya Kanombe.

Ingabo z’Abafaransa mu Rwanda

IBITEKEREZO
Cacana

Indege yakoze impanuka ahubwo hagomba gushakwa icyateje impanuka.

Cacana

Indege yakoze impanuka ahubwo hagomba gushakwa icyateje impanuka.

Bugingo

Nshatse amazina y,abafaransa bahanuye indege ndayabura kandi umutwe w,inkuru aricyo wavugaga.

wowe se ubizi ute ?

Ariko abantu mwirengagiza ukuri mukuzi ; ubundi se harya iyondege iyo ihanurwaa na RPA ubundi niki kidasanzwe ko bari kurugamba ? Ariko reka mbazeabo bafaransa bibwira ko Habyarimana aruta imbaga yabanyarwanda yo6retse ; kwitiranya urupfu rwe na genocide ni icyaha bakwiye kuregerwa ibyo ni ugupfobya no gushaka guhisha ukuri nuruhare rwabo muri genocide ; boite noire ariko bagaragaje icyo babonye mo wasanga nabayirashe barabanje kuvugana nabarimo ; abanyarwanda twiyemeje kubaka igihugu cyacu twiteguye kurwanya uwo wese ushaka kigoreka ukuri kuko niko kubaka.

Charles

Ese twibuka ko muli iyo ndege hahiliyemo n'abafaransa batatu bose ?! Njye numva bikomeye kunyumvisha ko ali abafaransa biyemeje kwihekura. Nduzi ko abandi bo ntacyo tuba tuvuze kuli bo...

kabayiza

yooo ese burya nabafransa barashe ya ndege ?yego rata twari twaragizengo ni Bagosora none ukuri kurabonetse.

kayitare

abazungu ibyo twavuga byose bazi ukuli kuwarashe indege kandi ntabwo bashinja I rwanda (tubyunvikaneho neza)bashinja abantu ki giti cyabo bagiz uruhare muri iryo hanuka ry'indege.so ni mukitirabye u rwanda n'umuntu cg abantu ku giti cyabo

Mahoro

ariko nka J Damascene koko ??? Uzi gute ko iyi ndege yarashwe n' abafransa !!!!!!!!! Ikindi ntabasha kubona ni impamvu leta y' Urwanda itarega u Bufransa munkiko kubera igikorwa cy' iterabwoba yakoreye kubutaka bwayo ! Yewe niyo baba barishe Kinani kubera ko yari umwicanyi kuko bityo bafashije inkotanyi kugera kubutegetsi, ariko kandi banatuma ubwicanyi bufata indi ntera


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Umunya-Canada yahishuye uko yasahuwe n’umugore wa Safi nyuma y’igihe baryamana

Umunya-Canada yahishuye uko yasahuwe n’umugore wa Safi nyuma y’igihe...

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega u Rwanda

4-10-2017

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega...