LATEST NEWS
Itohoza
Anastase Gasana umuhuza hagati ya Kayumba na Rudasingwa
Publish Date: mercredi 17 août 2016
VISITS :3682
By Admin

Anastase Gasana wigeze kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu butegetsi bwa RPF avuga yuko yababajwe cyane n’icikamo ibice bibiri kw’ishyaka RNC agasaba kuba umuhuza w’impande zishyamiranye.

Itangazo Gasana Anastase aheruka kutwoherereza rigira riti : “Amashyaka tavuga rumwe na FPR na leta yayo agize umurongo wa politike y’ubunyarwanda nyakuri butavangura ariyo ishyaka BANYARWANDA n’ishyaka nyarwanda ry’imberabose PRM/MRP- Abasangizi, tubabajwe no kubona irindi shyaka rya opozisiyo nyarwanda ari ryo RNC ricikamo kabiri : Ihuriro nyarwanda RNC n’Ihuriro nyarwanda rishya- new RNC”.

Iryo tangazo Gasana yatwoherereje rigakomeza rivuga riti : “gucikamo ibice kw’amashyaka atavuga rumwe na FPR na Leta yayo, ni ikintu kibi cyangiriza opposition yose”.

Iryo tangazo rigakomeza rigira riti “Ni yo mpamvu twe abagize umurongo wa politiki y’ubunyarwanda nyakuri butavangura, twiteguye kugirana ibiganiro na Lt General Kayumba Nyamwasa na Dr Rudasingwa Theogene byatuma bakomeza gukorera hamwe, ishyaka bashinze rya RNC rigakomeza kuba rimwe aho gucikamo kabiri”.

Iryo tangazo rigakomeza rivuga yuko ibyo byaba biri muri gahunda yo kwirinda umwiryane hagati y’abanyarwanda no hagati y’amashyaka ayo ariyo yose.
Ngo bagasaba yuko ibice byombi byabemerera kuganira nabyo ngo bakabihuza bigasubirana bigakomeza kuba Ihuriro rimwe ari ryo RNC.

Iyo usomye inyandiko za Gasana ubona ari uz’uburakare cyane ukayoberwa aho ubwo burakari baturutse. Muri ubu butegetsi bwa RPF Anastase Gasana yabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ari mu ishyaka rya MDR ariko akaba yarahoraga ahanganye n’igice cya Twagiramungu Faustin nawe wigeze kuba Minisitiri w’intebe muri ubu butegetsi bwa RPF akaba nawe yarabarizwagwa muri MDR.

Aho Rwigema Petero Celestin asimburiye, nawe wabarizwagwa muri MDR, asimburiye Twagiramungu ku mwanya wa Minisistiri w’intebe, Gasana akomeza guhangana nawe afatanyije na Depite, ku itike ya MDR, Safari Stanley waje nyuma guhinduka Gasana akajya ku ruhande rwa Rwigema.

Anastase Gasana, Kayumba na Rudasingwa

Gasana akuwe ku mwanya wa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yamaze igihe kirenze umwaka nta kazi afite, nyuma aza kugirwa ambasaderi w’u Rwanda muri LONI.

Akuwe kuri uwo mwanya yanga kugaruka mu gihugu ngo mpaka babanze bamubwire undi mwanya yateganyirijwe, bamwihoreye asaba ubuhungiro muri Amerika. Nyuma yaje gushinga ishyaka yise Imberabose PRM/MRP- Abasangizi.


Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO
Kigabo

Ariko ibyo kwa Gasana nabyo ni history pe. Igihe Gasana arimo guhuza abarwanya Leta ya Kigali umukwe we Nyambo aba arimo ahuza Intore za Paris. Ariko aba abantu ubu ntibaba babeshabeshya ?

E.J.Musonera

Anastasent Gasana nuwo usa na RIAK MACHAR ? Aliko akongera agasa na Sogokuru wanted Macari WA Ruvuzacyuma rwa Semuzigura. Arambabaje kuba ashaka kwitambika hagati y'amashitani 2. Rudasingwa natamuroga, Kayumba azamwibukiraho anniversaire ya Tingi Tingi. Muvandimwe your Excellency, taha uve muli ayo manjwe. Ntawe ukurusha uruhare ku gihugu cyawe no kucyubaka. Kayumba na mwene Byimbwa Theogene, kubahuza byakugora, Uzagerageze amavuta n'umuliro, nibyo bizaguhira. Go home Brother. But with a positive outlook.

Deo Ntarugera Musazi

Kubunganira gato : Gasana yagizwe minisitiri ushinzwe guhuza inzego za leta muri perezidanzi ya repubulika aho akuriwe muri Minaffet (Ministre à la presidence chagé des relations institutionelles). Aho niho yakuwe ajya guhagaarrira urwanda muri LONI.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Hahishuwe akayabo kagenda buri munsi ku burinzi bw’umuryango wa Perezida Trump

Hahishuwe akayabo kagenda buri munsi ku burinzi bw’umuryango wa Perezida...

Museveni aremeza ko igipolisi cye kimaze gucengerwamo n’abanyabyaha benshi

Museveni aremeza ko igipolisi cye kimaze gucengerwamo n’abanyabyaha...

Papa Francis yasabye imbabazi kubera uruhare rwa Kiriziya muri jenoside yakorewe Abatutsi

Papa Francis yasabye imbabazi kubera uruhare rwa Kiriziya muri jenoside...

Ubuvugizi bw’amagereza mu Rwanda bwemeje ko Sandra Teta afungiye 1930,menya icyo azira

Ubuvugizi bw’amagereza mu Rwanda bwemeje ko Sandra Teta afungiye 1930,menya...

NEW POSTS
Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...