LATEST NEWS
Itohoza
Ange Umurungi na Mukamurenzi Jeanne basubiranyemo bapfa Tomas Nahimana
Publish Date: mercredi 25 novembre 2015
VISITS :4481
By Admin

Bimaze iminsi bivugwa ko Padiri Nahimana yateye inda umuyoboke ushinzwe ubukangurambaga mu ishyaka Ishema Padiri Nahimana abereye umuyobozi mukuru, byahakanwe inshuro nyinshi bivugwa ko ari ugusebanya, ubu noneho umuriro watse hagati y’uyu Jeanne Mukamurenzi na Ange Umurungi ihabara rya Padiri Tomas Nahimana.

Mugihe Jeanne Mukamurenzi yemeza ko Padiri Nahimana ari umugabo we. Ange Umurungi amaze iminsi asohokana na Padiri Nahimana ndetse bamwe mu bayoboke b’iri shyaka baza kohereza ubutumwa bugufi sms Mukamurenzi Jeanne bamubwira uby’uwo mubano udasanzwe none umuriro watse.

Ku mbuga nkoranyambaga haherukaga kugaraga i foto ya Mukamurenzi atwite bivugwa ko ari Padiri wamuteye inda.

Jeanne Mukamurenzi wabyaranye na Tomas Nahimana

Amakuru agera kuri Rushyashya aravuga ko Mukamurenzi Jeanne yamaze kwibaruka umwana w’umuhungu yabyaranye na Padiri Nahimana ndetse ko umubano w’aba bayobozi b’ishyaka ubu utifashe neza. Mugihe Mukamurenzi yiteguraga ibikorwa byo kubana ku mugaragaro na Tomas.

Ange Umurungi na Tomas Nahimana mu binezaneza by’urukundo

Mukamurenzi wari incuti magara na Ange Umurungi ubu bararebana ayingwe bapfa umugabo wari warihaye imana akaza kubivamo agashinga ikinyamakuru le Prophete-Umuhanuzi afatanije na Padiri Fortunatus Rudakemwa bagamije kubiba amacakubiri mu banyarwanda no kurwanya ubutegetsi muriho mu Rwanda, nyuma Tomas Nahimana yaje kwirukanwa mu bihayimana ahitamo inzira ya Politiki ashinga ishyaka Ishema Party, akoreramo ibikorwa bya Politiki y’amacakubiri , ubu akaba ari mu migambi yo kuza mu rwanda kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’Igihugu.

Padiri Tomas Nahimana hagati nk’ururimi

Mu migambi Tomas Nahimana afite mu nkubiri y’amatora ya 2017, ngo harimo gushinga amahuriro. Irya mbere rigizwe n’abumva ko hari abavukanye imbuto kuko ari uburenganzira bwabo muri demokarasi ariko bagahereza abanyarwanda uburenganzira bitewe n’uburyo bazabereka koko mu bikorwa ko bashoboye kuyobora maze abanyarwanda bakabatora ku bwinshi.

Irya kabiri rikaba iry’abafite imyumvire ko ari rubanda nyamwishi nabo bakereka ko iyo rubanda bayikorera ibyiza bityo bigatuma irushaho kubakunda.

Padiri Fortunatus Rudakemwa ntacyumvikana na Tomas Nahimana bashinganye leprophete.fr na VertasInfo

Ese abanyarwanda ikigero bagezeho biyubaka birashoboka ko umuntu wese waza ahembera ivanguramoko yagira ijambo, agakwirakwiza urwango rw’abanyarwanda bamwe ku bandi ; cyangwa se abanyarwanda bazitorera ubanogeye nyuma yuko abereka imigabo n’imigambi abafitiye idashingiye ku matwara asigaye afatwa nka kirazira mu banyarwanda !

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Papa Francis yasabye imbabazi kubera uruhare rwa Kiriziya muri jenoside yakorewe Abatutsi

Papa Francis yasabye imbabazi kubera uruhare rwa Kiriziya muri jenoside...

Ubuvugizi bw’amagereza mu Rwanda bwemeje ko Sandra Teta afungiye 1930,menya icyo azira

Ubuvugizi bw’amagereza mu Rwanda bwemeje ko Sandra Teta afungiye 1930,menya...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

NEW POSTS
Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...

Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe

11-03-2017

Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe

’Intego yacu ntiyagerwaho tudakoreye hamwe, tukaguma mu kwihugiraho mu bidutanya ’ -Perezida Kagame

10-03-2017

’Intego yacu ntiyagerwaho tudakoreye hamwe, tukaguma mu kwihugiraho mu...

Icyo CNLG Ivuga kunkuru ya ’Globe and Mail ’ ku mbunda irasa Missile zahanuye Indege ya Habyarimana

10-03-2017

Icyo CNLG Ivuga kunkuru ya ’Globe and Mail ’ ku mbunda irasa Missile...